RFL
Kigali

WEEKEND BOX OFFICE: Don’t Breathe niyo ikiyoboye urutonde rwa filime zaguzwe cyane

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2016 10:53
0


Filime iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba yitwa 'Don’t Breathe' niyo iyoboye urutonde rwa filime zaguzwe cyane muri iyi weekend turangije. Ni filime yasohotse kuwa 5 ku itariki 26/08/2016, icuruzwa na Sony/ Screen Gems, muri iyi weekend yinjije $15,700,000, mu minsi yose imaze ku isoko imaze kwinjiza $59,723,952. Iyi filime byatwaye $9,900,000.



2. Suicide Squad


Niyo iza ku mwanya wa 2, ni nyuma iyi filime igisohoka yamaze ibyumweru 2 iyobora urutonde rwa filime ziba zagurishijwe cyane muri weekend, yasohotse ku itariki 05/08/2016, muri iyi weekend yinjije $10,005,000, icuruzwa na Warner & Bros. mu gihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $672,922,209, ni mu gihe kuyikora byari byatwaye $175,000,000

3. Pete’s Dragon


Niyo iza ku mwanya wa 3 muri filime zagurishijwe cyane muri iyi weekend aho yinjije $6,471,000, icuruzwa na Buena Vista, yasohotse ku itariki 12/08/2016 muri iki gihe imaze iri ku isoko imaze kwinjiza $92,422,939, byatwaye amafaranga agera kuri $65,000,000 kugira ngo iyi filime ikorwe.

4. Kubo and the Two Strings


Niyo iza ku mwanya wa 4, iyi filime muri iyi weekend yacuruje $6,467,000, iyi filime yageze ku isoko ku itariki 19/08/2016, ni filime icuruzwa na Focus Features, mu gihe cyose imaze ku isoko imaze gucuruza $39,728,436, kuyikora byari byatwaye $60,000,000

5. Sausage Party


Iyi filime niyo ikurikira, yinjije $5,300,000muri iyi weekend, yasohotse ku itariki 12/08/2016, icuruzwa na Sony/Columbia, igihe cyose imaze iri ku isoko imaze kwinjiza $102,446,124, kuyikora byatwaye $19,000,000.

6. The Light Between Oceans


Iyi filime ni nshya ku rutonde rwa Box Office, yasohotse ku itariki 02/09/2016, iyi filime icuruzwa na Buena Vista, yinjije $4,984,000 muri iyi weekend, ari nayo mafranga imaze gucuruza kugeza ubu, iyi filime ikaba yaratwaye amafaranga $20,000,000 kugirango ikorwe.

7. Bad Moms


Niyo iza ku mwanya wa 7, muri iyi weekend iyi filime yabashije gucuruza agera kuri $4,740,000, icuruzwa na STX Entertainment. Iyi filime yageze hanze ku itariki 29/07/2016, mu kwezi imaze ku isoko imaze kwinjiza $140,177,194. Ni mu gihe kuyikora byatwaye $20,000,000

8. War Dogs


Iza ku mwanya wa 7, yinjije $4,705,000 muri iyi weekend, yasohotse ku itariki 19/08/2016, icuruzwa na Warner Bros. mu gihe cyose imaze ku isoko imaze gucuruza $ $50,417,809, amafaranga byatwaye kugira ngo ikorwe ntazwi.

9.Hell or High Water


Iyi filime yasohotse ku itariki 12/08/2016, ni filime icuruzwa na Lionsgate, muri iyi weekend yinjije $4,500,000, igihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $14,651,633, ni mu gihe kuyikora byatwaye  $12,000,000

10.Mechanic: Resurrection


Ni filime yasohotse ku wa gatanu tariki 26/08/2016, iri mu bwoko bw’imirwano, iyi filime muri iyi weekend yinjije $4,276,000, icuruzwa na Lionsgate/Summit. Mu gihe cyose imaze ku isoko, iyi filime imaze kwinjiza 14,418,786. Amafaranga yakoreshwejwe mu gutunganya iyi filime ntazwi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND