Willy Ndahiro, umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye cyane nka Paul muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima, yemeza ko kugeza ubu we, Denis Nsanzamahoro (Rwasa), na Danny Gaga (Ngenzi) aribo barebeye izuba (babimburiye abandi) bakinnyi ba filime ba filime mu Rwanda.
Duhereye ku ifoto yashyize kuri Facebook irimo we, Denis Nsanzamahoro ndetse na Danny Gaga iherekejwe n’amagambo agira ati: “meet Rwanda’s pro actors” bishatse kuvuga ngo “hura n’abakinnyi ba filime b’abanyamwuga mu Rwanda” twamwegereye maze tumubaza icyo yashatse kuvuga, maze tumubaza niba aribo ba mbere koko bari mu Rwanda.
N’ubwo yatinze kutubwira ukuri kumurimo, aho yabanje guca hirya no hino avuga ko ari ifoto gusa yishyiriye kuri Facebook nta kindi ivuze, yaje kugeraho arerura avuga ko:
“Ubireba wese yabyanga yabyemera, abongabo nibo barebeye izuba abandi.”
N’ubwo avuga ko aribo babimburiye abandi, Willy yemeza ko kuri ubu umukinnyi yemera ari umukinnyi uba uzi ibyo ari gukora iyo ari imbere ya camera. Akaba avuga ko we, Denis na Gaga ntawe yabasha kuvuga ko ari imbere y’abandi kuko: “buri wese afite umwanya we, kuko muri acting for film (gukina filime) hari hari antagonist (ukina ari umugome) na protagonist (ukina ari mwiza), ni ibintu 2 bitandukanye. Ushobora kubifatanya byombi, ni umuhanga ni na bake ku isi. Naguha urugero nka Ngenzi bamuziho kuba umugome, nanjye casting director hari uburyo anziho, urumva rero Ngenzi kuba njye byamugora, nanjye kuba Ngenzi byangora na audience byayigora kugira ngo ibyakire. Urumva rero ntabwo nakubwira ngo uyu niwe wa mbere, uyu ni uwa 2, you know.”
Muri iyi foto irimo Willy Ndahiro, Denis Nsanzamahoro, na Danny Gaga, Willy wayishyize kuri Facebook yemeza ko aribo baboneye abandi izuba
Tumubajije niba koko abona aribo ba mbere nk’uko yabivuze, Willy yagize ati: “Ntabwo navuze ko turi aba mbere, being a professionl actor (kuba umunyamwuga) ntabwo bivuze ko uri uwa mbere. Ntabwo ari wowe ushobora kwijudginga (kwishyira mu myanya), hari abakubona. Kuba professional actor bivuga ko hari urugendo wakoze, hakaba n’amasomo wafashe kugira ngo uhinduke umuprofessionel. Ntimubifate nk’aho navuze ko turi aba mbere, dushobora kuba turi aba mbere cyangwa se ntitube aba mbere, ariko ubireba wese yabyanga yabyemera, abongabo nibo barebeye izuba abandi. Bivuge ngo igihe bamaze hari ibyo bize, hari na experience bafite, yaba njyewe, yaba Denis yaba Gaga, “
Twababwira ko kuri ubu nyuma yo kumara imyaka igera kuri 2 atagaragara muri filime, Willy Ndahiro agiye kongera kugaragara muri filime Ikiguzi cy’amaraso izagera hanze mu minsi ya vuba.
Ese wowe ubona ari abahe bakinnyi ba filime ba mbere mu Rwanda?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO