RFL
Kigali

VIDEO:Ukuri kwa Suleiman wari umaze imyaka 3 afungiwe gufata ku ngufu nyuma yo kwimwa ruswa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2018 16:45
0


Mu mwuga wa Sinema nyarwanda hakunze kuvugwamo byinshi byiza ariko n’ibibi ntibibura cyane ko hajya havugwamo ruswa akenshi hakavugwa n’ishingiye ku gitsina. Umwe mu bashoramari bo muri Sinema nyarwanda wari umaze igihe afunze azira iyo ruswa ishingiye ku gitsina, yarafunguwe.



Mu gihe Inyarwanda.com tumaze iminsi tuganira na bamwe mu bakinnyi ba Sinema nyarwanda, hari bamwe mu baba bari hafi cyane y’abo bakinnyi twakita nk’ababayobora mu byo baba bari gukina. Uyu mugabo yitwa Mohammed Suleiman ni umwe mu bayobora filime bazwi nk’aba directors, zimwe muri filime yakozeho ni ‘Ruganzu’, ‘Kaliza’, ‘Urwishigishiye Ararusoma’, ‘Inzika’, ‘Icuraburindi’ n’izindi.

Suleiman yari amaze imyaka 3 ari muri gereza aho yashinjwaga kwaka ruswa y’igitsina muri uyu mwuga wa sinema nyarwarwa yayimwa agafata ku ngufu uwo mukobwa yayakaga. Mu kiganiro Suleiman yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko mbere yo gufungwa hari umubano wihariye yari afitanye na Mukeshimana Antoinette umukobwa Suleiman avuga ko ari we byavuzwe ko yafashe ku ngufu ndetse kuri we ngo nta n’imbabazi yamusaba kuko ubushuti bwabo bwari bwihariye kandi bukomeye ku buryo n’aho yari afungiye yamusuraga.

Suleiman ni umwe mu ba directors ba filime mu Rwanda

Mu busobanuro bwa Suleiman busa n’ubuzimije ukuntu yavuze ko n’uburyo yafashwemo busa n’ubutari busobanutse na gato nk’uko muri bubyibonere mu kiganiro twagiranye. Yagize ati “Mu myaka ingahe namaze hariya (muri gereza) nawe ubwe yaransuraga, tubanye neza…ari no mu bantu bishimiye ko nasohotse akanatanga pole mu buryo bwumvikana.”

Inyarwanda.com yasabye Suleiman kudaca ku ruhande kuri iyi nkuru kuko ariwe uzi ukuri kwabyo. Suleiman yagize ati “Kuba harimo ibinyoma byo birimo, umubano wihariye hagati yanjye na Antoinette wo wari uhari rwose…Niba koko ari ruswa kuki naba narafunzwe njyenyine uwayitanze we agasigara?” Byageze aho Suleiman asaba umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko barekera gutinda cyane kuri icyo kintu kuko kibitse ukuri kwinshi.

Suleiman

Suleiman avuga ko yari afitanye umubano wihariye na Antoinette

Suleiman ubusanzwe nta mugore afite ariko yitegura kurushinga mu minsi iri imbere ndetse ahamya ko yigiye imyuga itandukanye muri gereza. Ubwo twamubazaga niba adatekereza ko hari abakobwa yaba yaraciye intege batekerezaga kwinjira mu mwuga wa sinema, yavuze ko bitabura, gusa yungamo ko ababishaka bajya muri uwo mwuga cyane ko we ahakana yivuye inyuma ko iyo ruswa ivugwa itarangwa muri uwo mwuga na gato ndetse yiteguye cyane kugaruka muri uwo mwuga kuko avuga ko adashobora kuwuvamo aho ahamya ko azanawushyingurwamo.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Suleiman wafunzwe azira kwaka ruswa y'igitsina yayimwa agafata ku ngufu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND