RFL
Kigali

VIDEO: Udushya utamenye twaranze ubukwe bwa Kibonke Clapton

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/10/2018 9:33
1


Nyuma y'imyaka itanu bari bamaze bakundana mu ibanga, Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton Kibonke muri sinema nyarwanda yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we na Mutoni Jackie.



Tariki 18 Ukwakira 2018 ni bwo umunyarwenya Kibonke Clapton yashyiriyeho akadomo ku kuba ingaragu, yegurira ibye byose Mutoni Jackie. Mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ni ho uyu munyarwenya yasezeraniye. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho udushya twabereye mu bukwe bwa Clapton.

Muri uyu muhango aho Clapton na Jackie basezeranaga imbere y'amategeko ya Leta, habereyemo urwenya rwinshi. Clapton Kibonke yateye urwenya na cyane ko n'ubusanzwe ari umunyarwenya. Gitifu wabasezeranyije yagize ati "Ni nde uzayobora urugo rwanyu ? N'uko Clapton ati "Tuziyeranja".

Gitifu yarongeye ati "Mugisha, guhoza umuntu ku nkeke ni iki ? Nuko Clapton ati "Ni ugutesha umuntu umutwe ukamusiteresa." Icyo gihe cyose Clapton yasubizaga abantu bagahita baseka kubera uburyo yivugiraga. Kibonke Clapton yakomeje gusetsa abari bitabiriye ibi birori. Hari aho yabajijwe abana azabyarana na Jackie nuko abanza kujya inama n’umukunzi we nyuma y’amasegonda 20 ahishura ko ari 4 abantu baraseka.

Clapton
Byari umunezero mu cyumba Clapton yasezeraniyemo
Iyo abageni basezerana mu Murenge hari umwanya uhabwa abitabiriye ubukwe wo gutambamira ko abageni batabasezeranya. Ni umwanya urya imitima ya benshi, iyo bafite ibyo bikeka gusa Clapton yatunguwe n’umusaza wari wiyicariye inyuma nuko arahaguruka ajya imbere. Abari muri icyo cyumba bagagize amatsiko yo kumva icyo uyu muzasa avuga.

Ni umusaza wari waguwe neza asa n’uwasomye agatama. Bitewe n’uburyo akunda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, uyu musaza yari aje ku mushimira ku byo yamufashije mu buzima bwe bwa buri munsi, bisetsa abantu benshi kuko hari abari bacyetse ko agiye kuvuga kuri Clapton na Jackie. 

Mu gusoza uyu muhango Clapton yarahagurutse yitegereza abatashye ubukwe bwe, mu ijwi riranguruye ati: ‘Dutahe’. N'ubwo hari abashobora gucyeka ko ari urwenya kuba Clapton yakoze ubukwe na cyane ko ari umunyarwenya, kuri ubu uyu musore yemerewe kubana byemewe n'amategeko na Mutoni Jackie.

IHERE IJISHO UDUKORYO TWARANZE UBUKWE BWA CLAPTON

Video: Niyonkuru Eric -inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Felicitation





Inyarwanda BACKGROUND