RFL
Kigali

VIDEO:Siperansiya ushimira cyane Inyarwanda.com yadutangarije agakoryo kamusekeje muri filime anahanura urubyiruko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/07/2018 7:02
0


Mu kiganiro twagiranye na Uwamahoro Antoinette uzwi cyane nka Siperansiya ukina ari umugore wa Seburikoko muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, yadutangarije zimwe mu mbogamizi ahura nazo, ibyamugoye akinjira muri uwo mwuga, inama agira abantu b’ingeri zitandukanye ndetse anashimira cyane INYARWANDA



Uwamahoro Antoinette (Siperansiya) ntacyamutonze cyane agitangira gukina filime kuko yari afite studio ntibwari ubwa mbere agiye kwibona imbere ya camera kuko yari ayimenyereye cyane bityo akaba yarabijyanyemo amashyushyu menshi. Gusa we avuga ko icyamugoye ari ibijyanye no gutegura filime, abakinnyi ndetse n’ibyo bakenera byose biba bigoye kandi bisaba imbaraga nyinshi rwose.

Zimwe mu mbogamizi ahura nazo ni uko urugendo rukiri rurerure kuri we no ku bandi hakiri nka 50% yo kwitaho cyane ko bamwe mu banyarwanda batarumva neza uruganda rwa cinema nyarwanda ibyo Siperansiya avuga ko ari nko kubakira abuzukuru babo. Uyu mubyeyi wahetse filime nyarwanda aranenga abanyarwanda kudakunda iby’iwabo cyane ngo barebe fiime nyarwanda. Yagize icyo avuga kuri piratage ikunda kugarukwaho. Yanenze kandi abagifata sinema nyarwanda nk’iciriritse.

Zimwe mu mbogamizi zihari ni uko hari abatarumva neza uru ruganda

Siperansiya kandi, yadutangarije akantu atazibagirwa kamusekeje cyane muri filime zose yakinnye ndetse n’akamubabaje rwose n’ubwo yagakinnye ariko Atari umuco mwiza wa kibyeyi, aho yazengerezaga cyane Rosine muri filimi yitwa Intare y’Ingore aho uyu mubyeyi aba ari nawe Intare y’Ingore. Aha ikaze ababyeyi n’abakiri bato bifuza kuzajya mu mwuga wa filimi ndetse ku rwe ruhande yemera kuba yabafasha uko byamushobokera.

Siperansiya yagize ati: "Muri uyu mwuga ntago umuntu awuzamo yauze icyo akora, yacikirije amashuri ye…uragomba kwiga, uze muri uyu mwuga ufite icyo ufitemo. Ntago abari muri cinema ari injiji, si uko batize, Oya!...Wowe uje mu mwuga, menya ko isura yawe ari yo bagiye kugurisha kandi izagurishwa ku isi yose.”

Abenshi batinya uyu mubyeyi kubera ibyo akunda gukina ari umugome, gusa we yababwiye ati “Abenshi wenda ntibaramenya, ntibaramenya ngo sinema ni iki. Hari abakina bameze ukuntu ntibyorohe kugaruka mu buzima bwabo busanzwe n’ubwo we atari ko ari ahubwo ahinduranya bitewe n’igihe."

Siperansiya avuga ko abamutinya bataramumenya

Yasoje agira inama ababyeyi babuza abana kwinjira muri uyu mwuga ndetse anasaba abawugezemo guha urugero rwiza abifuza kubijyamo. Buri wese w’urubyiruko yamugiriye inama mu rwego rwe amusaba kwihesha agaciro agahesha ishema abanyarwanda aho yaba ari hose cyane ko babmwe baba ari inyenyeri z’abandi. Abakunda Filimi ya Seburikoko, bitegure agashya kuva ejo bundi tariki 23 Nyakanga 2018 gukomeza. Ku kuba INYARWANDA ari igitangazamakuru cya mbere cyita ku bahanzi kandi kibazamura, Siperansiya yabitangarije kuri Micro zayo.

Kanda hano urebe ikiganiro Siperansiya atubwira agakoryo kamusekeje







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND