RFL
Kigali

VIDEO: Nyinawambogo uvuga ko akunda kunywa aga Primus arifuza kujya mu ndirimbo za Knowless

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/05/2018 17:06
0


Abakinnyi ba filime ni bimwe mu byamamare bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bazwi na benshi. Muri iyi minsi Inyarwanda.com turi kurushaho kwegera bamwe muri bo bamenyekanye cyane bakanakundwa tukabaganiriza mu kurushaho gushakira abakunzi babo amwe mu mateka n’amakuru yabo.



Mu mpera z’icyumweru gishize Inyarwanda.com yasuye Mukanyandwi Alphonsine wamenyekanye cyane nka Nyinawambogo muri filime yakunzwe cyane yitwa “Haranira Kubaho” abenshi bakaba bayizi ku izina rya 'Kanyombya' nk’umwe mu bakinnyi bayirimo akaba ari n’umukinnyi mukuru wayo.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Nyinawambogo winjijwe na Kanyombya muri Sinema nyarwanda yaduhishuriye ko muri iyi minsi agiye kongera kugaragara muri filimi yitwa ‘Zirara Zishya’ yari yarasubiswe. Kuri we binabaye ngombwa ko ahitamo hagati yo gukina filime no kuzicuruza avuga ko yahitamo kuzicuruza kuko ari byo byunguka cyane.

Kuba amaze gukina muri filime zigera kuri 4, yabyungukiyemo cyane dore ko byanamufashije kubaka inzu ye bwite mu Karere ka Nyanza ndetse no kuba abasha kwihaza muri byose. Ahamya ko ari ku isoko uwashaka kumukinisha muri filime yamubwira yiteguye rwose.

Nyinawambogo

Nyinawambogo ari ku isoko uwashaka kumukinisha muri filimi yamubwira

Twamubajije bimwe mu byo akunda kurya no kunywa adusubiza mu buryo busekeje cyane ndetse anahamya ko akunda kurya ubuzima, akaba akunda kunywa Primus. Yagize ati: “Mu buzima busanzwe Nyinawambogo akunda kwirira mbeseeeee nk’agatoki (eeeh agatoki ku bantu b’abakobwa nyine nawe urabyumva kaba keza. Si byo se?)…Kunywa njyewe rwose si ibanga ninywera aga PRIMUS (aseka cyane)…” Kuko afite umwana muto ubu gusohoka biramugora ariko mbere yakundaga kurya ubuzima cyane nk’uko yabitubwiye.

Tumubajije umuhanzi afana yadusubije nta kujijinganya ko akunda cyane umuhanzikazi Knowless Butera dore ko ari n’uwo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango na Nyinawambogo akaba ari uwo mu Karere ka Nyanza bihana imbibi. Kimwe mu byo yasaba Knowless aramutse amubonye ni ukumukoresha mu mashusho z’indirimbo ze.

Nyinawambogo

Nyinawambogo ashaka kujya mu ndirimbo za Knowless

Ku bashobora kwibaza indeshyo ya Nyinawambogo ni 1.30m ndetse avuga ko ayishimira cyane ko nta hantu iramubangamira na gato. Uyu mubyeyi w’abana 2 burya akunda gukina cyane ateretwa kuko ahamya ko ari byo ashobora cyane. Abifuza kumunyuraho ngo bage muri filime yiteguye kubafasha nta mananiza ndetse hari n’inama yageneye abo bantu ndetse n’abasanzwe bazikina, ati “Inama nabagira ni ukwirekura nyine ntibagire isoni, bakaba smart nyine kuko umukinnyi ukina filime ntagira isoni, arirekura agahora ari smart nta byo kuvuga ngo abantu baranseka…bitware neza kandi bage bakina ibyo ba Boss babahaye muri script ntibishyiriremo ibyabo.”

Kanda Hano urebe ikiganiro twagiranye na Nyinawambogo ushaka kujya mu ndirimbo za Knowless






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND