RFL
Kigali

VIDEO: Nyagahene uhamya ko isura ye ayikesha filime yavuze impamvu atakigaragara muri filime

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/10/2018 13:33
3


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba filime nyarwanda kuri iyi nshuro twabazaniye umwe mu bamenyekanye mu ruhando rwa cinema nyarwanda mu myaka yashize agasa n’uburiwe irengero. Muri byinshi twaganiriye yatubwiye impamvu yabuze.



Yitwa Kayitaba Emmanuel, abenshi bamumenye ku izina rya Nyagahene kuko ari ryo zina yakoresheje muri filime za mbere yakina, muri ‘Haranira kubaho’. Uyu muhungu yavukiye muri Congo, akurira mu Rwanda, amashuri yize kugeza ku Cyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyamuntu. Ku myaka ye 33 ni ingaragu ndetse nta n’umukunzi afite ariko yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko afite abakobwa bagera kuri 7 cyangwa 8 agomba kuzahitamo umwe bakundana.

Si ukuba umukinnyi wa filime gusa ahubwo we yanadutangarije ko ari n’umwanditsi ndetse akaba n’umuyobozi wazo. Kimwe mu byo yagejejweho n’umwuga wo gukina fiime ni isura ye nk’uko yabitangaje ubwo umunyamakuru yamubazaga ibyo yagezeho agasubiza muri ubu buryo “Ikintu cya mbere, singiye kuvuga ko filime zanguriye imodoka, zanyubakiye amazu cyangwa zangize iki. Ikintu cya mbere, reba iyi sura yanjye! Yo ubwayo nyikesha filime. Nta hantu nshobora kunyura ngo nsabe ikintu bakinyime cyangwa se mbure ikintu…Mfite inzu y’umuryango nasannye nkayimeza neza kubera fiime.”

Nyagahen

Nyagahene avuga ko isura ye ayikesha filime

Abenshi bibaza impamvu uyu mugabo atakigaragara muri filime yasobanuye impamvu yabyo ko atari ubushake bwe cyagwa ubw’undi muntu. Byumvikane ko abakora filime batari kumuhamagara, ngo atoranywe nk’abakinnyi we yise abakinnyi bazima, mu mwanya muzima. Yavuze ko adashobora kujya mu ijonjorwa ry’abakinnyi kuko ibyo akina abizi kandi yanakosora abazikoze ahubwo.

Nyagahene kandi avuga ko mu buryo bw’ubucuruzi kuri ubu ugereranyije na filime zo mu gihe cyabo harimo itandukanirizo kuko iz’ubu zishobora gutunga umuntu uzikora, uzikina, uzitunganya n’abandi.

Kanda hano umenye byinshi ku  mpamvu Nyagahene atakigaragara muri Filime







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabera5 years ago
    Yaranyoye pee!
  • Peter5 years ago
    Mbega ingaruka z'inzoga we!!!! Pu, mpise nzireka zo gatsindwa.
  • Kamanzi 5 years ago
    Hahaha ewana uyu mukapooo agabanye agatama kbsa, arasa kuwanyoye zaramurenze





Inyarwanda BACKGROUND