RFL
Kigali

VIDEO: Njuga uvuga ko nta mugore afite yatangaje n’akari imurori ku rukundo rwe na Young Grace

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/05/2018 16:48
0


Mu minsi yashize, twabagejejeho ikiganiro na Ngabo Leo umwe mu bakunzwe cyane bitewe n’ibyo akina muri filime nyarwanda, tubagezaho byinshi mu bimwerekeyeho. Kuri iyi nshuro turabagezaho ibya Njuga mu rukundo.



Uyu musore Njuga, mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije ko asengera mu idini rya Islam ndetse kuri ubu ari mu gisibo cya Ramadhan. Tumubajije niba afite umugore n’abana yagize ati “Umugore? Ntabwo nari nashaka, urabona hari impeta nambaye se? (Aseka) nta mugore mfite. Ubundi kugira umugore ni ukuba warashinze urugo, ufite uwo mubana mu nzu naho ubundi se gutereta ko ntereta buri gihe…Ubu ngubu uko nabyita nta mugore mfite…abana? Bangahe se ko ubanshinja?..”

VIDEO: Ngabo Leo (Njuga) winjiye muri Sinema ahembwa isahani y’ibiryo yabuze icyo asubiza abamushinja umwanda

Njuga yatangaje ko nta bana nta n'umugore afite

Nyuma yo kudutagariza ko nta mugore ndetse nta n’abana afite twamubajije ukuri ku rukundo rwe n’umuraperikazi Young Grace adutangariza ukuri kose kuri urwo rukundo ndetse n’ibyakurikiyeho nyuma ya ziriya nkuru zabivugaga. Njuga kandi yatubwiye ku rukundo ruvugwa hagati ye na Sarah (Mutoni) wo muri Seburikoko.

Image result for Njuga na Young Grace

Njuga yatangaje ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati ye na Young Grace

Mu bijyanye n’urukundo, Njuga wavuze ko nta mugore nta n’abana afite yaduhishuriye umukobwa bakundanye bahujwe na Instagram n’ubwo atazi icyo yamukundiye. Ibyo gushinga urugo ngo agomba kubanza akubaka bizaba biza nko mu myaka 3 cyangwa 4 iri imbere. Ibijyanye no gukina filime hari aho bimaze kugeza Njuga cyane ko nk’uko twabibatangarije mu cyumweru gishize yatangiye gukina filime ahembwa isahani y’ibiryo ariko ubu hari aho amaze kugera kuko ahembwa neza ku bw’ibyo akora.

Kuri ubu Njuga amaze kumenyekana ndetse burya hari n’indirimbo ajya aba Director w’ifatwa ry’amashusho yazo ndetse yanadutangarije zimwe yayoboye. Yirinze gutangaza umuhanzi afana kuko byamwicira akazi, ariko bitewe n’irushanwa rya PGGSS8 ririho ubu afana umuhanzi Bruce Melody. Ikindi kandi Njuga nawe ubwe ni umuhanzi, ukorana n’abandi bahanzi 2 bo mu Burundi bafite indirimbo 12 ariko ntakora ubuhanzi ngo azage muri Guma Guma nk’uko abenshi biba bimeze.

Njuga

Si ugukina filime gusa, Njuga ni n'umuhanzi w'indirimbo

Burya Njuga akunda cyane umukino wa Football ndetse akunda cyane Camera ari nabyo akenshi akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi. Yizeye ko kubera Imana hari aho azagera muri uyu mwuga akora kuko yemera ko Imana isubiriza igihe iyo umuntu atihebye. Muri iki kiganiro kandi Njuga yatangaje ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati ye na Young Grace.

Kanda Hano urebe ikiganiro Njuga yatangarijemo iby'urukundo rwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND