RFL
Kigali

VIDEO: Nikuze ukina muri City Maid yatuganirije ku rugendo rwe muri filime n'uko yabangamirwaga n'abamwita indaya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/11/2018 11:47
0


Laura Musanase uzwi nka Nikuze nk’izina akoresha muri City Maid, yatuganirije urugendo rwe rw’uko yinjiye muri Cinema nyarwanda ibintu yinjiyemo rwose bimutunguye ariko ubu aho ageze akaba ahishimira cyane n’ubwo yagiye abangamirwa n’imyumvire.



Nikuze ukina muri filimi y’uruhererekane ya City Maid, yavukiye muri Tanzaniya akurira mu Mutara, yize amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse yiga na Kaminuza. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamubwiye uko yinjiye mu mwuga wa filimi mu buryo butangaje atabitekereje rwose, yabigiyemo mu buryo bw’imikino ariko aho ageze ubu ahishimira cyane kuko mu nzozi ze hatigeze habamo iyo gukina filimi ariko ubu bikaba bimutunze rwose.

Bikuze winjiye muri filimi bimutunguye ubu uwo mwuga uramutunze

Agitangira yabanje kugorwa cyane n’imbogamizi z’abamutukaga, bamwise indaya n’ibindi byinshi byamugoye kubyumva kubera imyumvire ariko ubu agerageza kubumvisha ukuri nyako. Yavuze uku ubu bitakiri cyane, “Ubu ntizikiri nyinshi, mbere ikibazo cyabaga gihari yari imyumvire y’abantu kuri wowe. Hari aho wanyuraga bakagutuka, bakakwita indaya, bakavuga ko abakina filimi b’abakobwa baba bicuruza,…bavugaga byinshi byangoraga kubyumva. Ariko ubu muri interview tugenda dukora dusobanurira abantu ko ibyo dukora ari akazi nk’akandi katunga umuntu…”

Nikuze yabanje kugorwa n'abafite imyumvire mibi ariko ubu biri guhinduka

Nikuze wo muri City Maid nta yindi film n’imwe arakinamo, ndetse ubuzima akina bw’umukobwa w’umuturage, umukozi wo mu rugo, umukobwa w’indaya n’ibindi byinshi agaragara akina muri filimi bitandukanye kure cyane n’ubuzima bwe bwite kuko nta na kimwe yigeze abamo mu buzima bwe n’ubwo hari abajya babitekereza gutyo, ibintu binamubangamira cyane kubera ya myumvire yavuze nyine, akaba yishimira ko ubu byibuze abantu babyumva.

Kanda hano urebe ikiganiro Nikuze yavugiyemo ubuzima bwe bwa Cinema n'ibyamubangamiye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND