RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro na Ibrahim Ntakirutimana wahishuye ko yatanze ruswa kugira ngo agaragare muri filime

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/09/2018 17:35
0


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba filime nyarwanda mu rwego rwo gufasha abakunzi babo kumenya byinshi ku bo bakunda, iyi nshuro twaganiriye n’umwe mu bagaragara muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko adutangariza byinshi kuri we.



Yitwa Ibrahim Ntakirutimana, azwi nka Muyobozi muri filime ya Seburikoko. Ku myaka ye 40, ni umubyeyi wubatse aho urugo rwe ruherereye i Gicumbi ndetse gukina filime ntaho bijya bibangamira imibereho ye ya buri munsi cyane ko yabigiyemo abikunze kandi yabitekerejeho bihagije.

Amaze kugaragara muri filime nyinshi ndetse akina yitwa Karemangingo mu ikinamico ‘Urunana’. Hari ibyo yemeye kwigomwa kugira ngo abashe gukina sinema n’ibindi cyane ko imwe yanamuhesheje igihembo mu mwaka w’2016. Yanditse filime ye bwite anayikinamo ndetse ni umwe mu bagaragaye muri filime ya Assia Mutoni yahuje abanyarwanda n’abatanzaniya.

Ibrahim ajya akina ari umupfumu

Mu buryo busekeje ubwo twamubazaga filime yamwishyuye make, Muyobozi yagize ati “Amafaranga make? Ahubwo harimo n’izo nakiniye ubuntu!(Aseka)” Iyamwishyuye menshi birumvikana cyane ko ari ‘Seburikoko. Yakomeje atubwira ko hari n’izo atibuka niba baramwishyuye ahubwo ndetse hari n’izo we yishyuraga kugira ngo azigaragaremo. Abenshi bakibaza niba ibi ataba ari ruswa yatangaga nk’uko natwe twagize amatsiko yabo. Igisubizo cye muragisanga mu kiganiro twagiranye.

Ibrahim hari na filime yakiniye ubuntu ndetse n'izo yishyuye ngo akinemo

Mu gace gasekeje cyane ko kuvuga ijambo ririmbo inshubirajwi, Muyobozi ubwo yasubiraga mu ko Umunyamakuru wa INYARWANDA yamusabaga kuvuga ‘Nshimiye arusha se ijwi', uyu mugabo yatsinzwe aravuga ngo ‘Nshimiye arusa she izwi’ nyuma yashoboye ibindi aho avuga ngo ‘Aka kabindi ni aka Mukakanyamugenge.’

Kanda hano urebe ikiganiro Muyobozi arasiramo imbogo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND