RFL
Kigali

VIDEO: Milka wagiriye inama abakobwa bigurisha n'ababyariye iwabo ahamya ko kuba icyamamare hari uko bihindura umuntu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/09/2018 13:07
0


Umunyarwandakazi ukunzwe mu ruhando rwa Cinema nyarwanda kubera ubuhanga agaragaza mu mikinire mu kiganiro kirambuye twagiranye yadutangarije uko afata impano ndetse n’ibyo adashobora gukora.



Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro twagiranye na Milka, Aline Munezero ari bwo twavuze ku kintu yishimira ndetse n’umuntu ashimira wamwinjije mu mwuga wa filime. Ubwo twamubazaga aho akura ubuhanga akinana, Milka yashimangiye ko impano aba ari impano nyine aho yagize ati “…Ibyo bintu abantu benshi barabimbwira kandi mbishimira n’Imana. Niyo mpamvu njya mvuga ngo impano nyine iba ari impano bury anta n’ahantu wayicikira. Iyo ufite impano ukagerageza no kuyikoresha, igenda izamuka iba nziza.”

Milka ahamya ko impano aba ari impano ntaho wayicikira

Uyu mukobwa wadutangarije ko ababyeyi be ndetse n’abandi bantu be muri rusange byabanje kubagora kwakira ibyo ajya akin adore ko ababyeyi be banasenga cyane bikabababaza ariko yakoze ibishoboka byose abereka ko uriya aba atakiri wa mukobwa wabo bazi ahubwo aba ari mu yindi shusho imufasha gutambutsa ubutumwa bitewe n’uwo yahawe gukina ari we.

Ubwo twamubazaga uko umukunzi we yakira ibyo akina, yadusubije mu buryo buzimije cyane, budasobanutse rwose ashimangira ko ahagaze neza mu rukundo. Namwe murebe ikiganiro ubwo muriha igisubizo ku mukunzi wa Milka. Naho uko abo bakundanye mbere babifata byo, ntibimufasheho cyane uko babifata kose byaba ari uko kuri we. Mu kiganiro kandi Milka yatubwiye umuhungu bakundana n’ibyo agenderaho amukunda.

Ibyo Milka amaze gukura mu mwuga wo gukina filimi cya mbere ni inshuti nyinshi, kugira abajyanama benshi no kwiga abantu, kubona abafana bamugaragariza urukundo, kwinjira henshi kubera izina n’ibindi. Kubera kwamamara rero hari ibishobora kubuza umuntu amahoro aho twabajije Milka agira ati “Ubu kugira ngo nzafate igihe nge ku murongo ntege bus ni ikibazo gikomeye…Hari igihe biba ngombwa ko umuntu abaho mu bundi buzima…Hari ibintu umuntu agenda areka kubera n’iryo zina nyine aba afite. Kuba umustar (Icyamamare) abantu bagufata bitandukanye, hari ibintu bimwe na bimwe ugenda uhindura…”

Kuba icyamamare hari ibyo bibuza umuntu gukora na Milka arabihamya

Kamwe mu tuntu yakinnye kakamusetsa cyane ni aho yakinnye ari umusazi (Umurwayi wo mu mutwe). Ashimishwa n’uko abenshi mu banyarwanda batajya bamwitiranya ngo bamusanishe n’ibyo akina muri filimi ngo babishyire mu buzima bwe busanzwe. Yasoje agira inama urubyiruko mu rukundo ndetse n’abakobwa babyariye iwabo agira inama zihariye abagira nk’uko mubisanga mu kiganiro.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Milka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND