RFL
Kigali

VIDEO: Menya byinshi kuri Maman Nick wo muri CITY MAID uhamya ko indezo ihenda n’uko abana be bafata umwuga we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/07/2018 10:12
0


Muri cya kiganiro kihariye tugirana n’abakinnyi ba filime bo mu Rwanda mu kurushaho guha amakuru y’umwimerere abakunzi babo babamenya kurushaho cyane ko dukora iyo bwabaga tukababariza nk’ibyo babibariza bababonye, twaganiriye na Maman Nick wo muri CITY MAID.



Ni umubyeyi wamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y’Ingore, Giramata n’izindi nyinshi zirimo na filime y’uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n’abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.

Uyu mubyeyi yadutangarije ko umwuga wo gukina filime ariko kazi yihebeye n’umutima we wose ariko kandi nk’umubyeyi kandi nk’umukecuru nk’uko abyivugira ajya anyuzamo akaboha ndetse akanahinga. Ntiyigeze amenya ko afite impano yo gukina filime ahubwo yabibwirwaga n’abandi kugeza ubwo ahuye n’umuntu akamukoresha muri filime bwa mbere yinjiramo gutyo aho kugeza ubu atibuka n’umubare w’izo amaze gukinamo zose uko zakabaye.

Maman Nick ahamya ko umwuga wo gukina filime watunga umuntu

Tumubajije uko abigenza ngo yite ku rugo ndetse abashe no gukina filime yaduhishuriye ibanga akoresha, ryanafasha abandi babangamirwa na byinshi bakora. Abenshi bagira abantu bafatiraho icyitegererezo, Maman Nick we arihariye kuko uwo afatiraho icyitegererezo ari we ubwe rwose ndetse yigirira icyizere cyane kandi burya akunda gusoma cyane, akamenya amakuru y’ibyamamare, ijambo ry’Imana n’utuntu n’utundi ari naho atandukanira n’ababyeyi benshi bo mu kigero cye.

Muri iki kiganiro, Maman Nick ubwo umunyamakuru yamubazaga uko abona umubano wa Nick na Asia Mutoni niba adatekereza ko wazavamo urukundo nyarwo rwo kubana kubera ibyo bakunda gukinana yagize ati “Mu by’ukuri urukundo ni rwiza kandi ni nacyo Imana idushakaho. Icyaba kirenze urukundo rw’umuryango, ntacyo mbona kuko ntibagira urukundo runabana, cyane cyane ko Nick arubatse, ntabwo yasenya ngo yubakane n’uriya…Erega jya unamenya ko indezo irahenze!Ibaze uriya amwatse indezo, uriya, uriya Nick wanjye yaba ataye agaciro!” Uyu mubyeyi ahamya ko Nick amuzi neza atari umubyeyi we muri filime gusa ahubwo anamufata nk’umubyeyi we usanzwe ndetse we n’abandi bo muri filime bajya baganira akabagira inama.

Yadutangarije uko abana be n’umugabo we bakira uyu mwuga we. Yavuze ko bawakira neza kuko akina ibintu byiza byiyubashye. Ati: "Ni akazi kandi ni inyungu z’urugo si Sagihobe". Bamwe mu bo mu muryango we bakiri bato bari mu mwuga wa sinema nyarwanda harimo abakinnye muri Virunga Film School nka Kevin na Vanessa kandi barawukunze ndetse n’abana be bose bakurikiye abandi babijyamo yabyishimira cyane kuko nawe yasanze nta kibi kiri muri uwo mwuga.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Maman Nick ahamya ko indezo ihenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND