RFL
Kigali

VIDEO: Mama Nick arasaba urubyiruko kutamanuka 'Kizimbabwe' kuko indezo ihenda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/07/2018 13:32
0


Mu kiganiro gisoza byinshi twabagejejeho twagiranye na wa mubyeyi ukina muri City Maid ari Maman Nick, yagize icyo avuga ku bana b’abakobwa batwara inda nta bagabo bafite ndetse agenera n’inama urubyiruko zirimo ibyo yise kwirinda kumanuka 'Kizimbambwe' kuko indezo zihenda.



Ku kijyanye n’abakobwa batwita batarashaka abagabo, si ikosa ry’abo bana gusa ahubwo Mukakamanzi Beata uzwi nka Maman Nick we avuga ko harimo no kudohoka ku nshingano ku babyeyi bamwe na bamwe aho yagize ati “Mu by’ukuri ababyeyi turadohoka, ariko n’umwana ashobora guhura n’icyo kigeragezo kandi abatwita bakabyara sibo ndaya…Urubyiruko narutoza kumenya ndagukunda aho igomba kugarukira…”

Ku ijambo rimenyerewe mu rubyiruko yagize ati “Niba bakoze n’icyo gikorwa bareke kumanuka kizimbabwe! Kuko wazana inda, wakwandura n’indwara, ni byinshi…” Yavuze kandi ku kijyanye no kuba abahungu bamwe banatoroka igihugu bahunze indezo kandi umwana utateganyijwe mu muryango asubiza inyuma iterambere ryawo. Ni inama nyinshi zitandukanye yagiriye urubyiruko, zirimo kwirinda cyane, abasaba gukoresha agakingirizo dore ko mu maduka yose tuhaboneka.

Maman Nick aributsa urubyiruko kutamanuka kizimbabwe

Si urubyiruko gusa yagiriye inama, nk’umubyeyi, Mukakamanzi Beata uzwi nka Maman Nick yagiriye inama ababyeyi babuza abana kujya mu mwuga wa Sinema bababwira ko habamo imico mibi. Yabamaze impungenge ababwira ko mu mwuga wa Sinema nta kibi kirimo, bitanakwiye ko bayitunga agatoki rwose ndetse anaha ikaze abana bifuza kwinjira muri uwo mwuga bamunyuzeho, abibutsa ko bakwiye kwiga ibyo bakunda bakabikurikirana. Arasaba urubyiruko kutagendana n’ibiguruka, bagakunda igihugu cyabo bagakora cyane ngo bagiteze imbere cyane ko ari rwo mbaraga zacyo.

Kanda hano urebe ikiganiro Maman Nick asaba urubyiruko kutamanuka kizimbabwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND