RFL
Kigali

VIDEO: Kwirinda ubusambanyi ni imwe mu nama Kalisa Ernest (Rulinda) agira abakinnyi ba filime n’abashaka kuzikina

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/05/2018 8:13
0


Bamwe mu bantu bakunzwe kandi b’ibyamamare mu Rwanda habamo abahanzi, akakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba filime. Kuri ubu turagaruka ku nama bamwe muri ibyo byamamare bakomeza kugira abandi.



Nk’uko bimaze iminsi bigaragara ku rubuga rwacu rwa Inyarwanda.com ndetse no kuri Channel ya YouTube ya Inyarwanda Tv, turi kubagezaho amakuru y'abakinnyi ba filime nyarwanda dore ko bakunzwe cyane, ibyo tukabikora mu kurushaho kumenyesha abakunzi babo amakuru yabo atandukanye.

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest uzwi kuri nka Rulinda muri filime y’uruhererekana ya Seburikoko, gusa akaba yaramenyekanye cyera nka Samusure, yageneye inama abakinnyi ba filime basanzwe bari muri uwo mwuga ndetse n’abifuza kuwinjiramo. Abashaka kwinjira mu mwuga wa sinema yabagiriye iyi nama:

Njye nagize tombora…abantu bababeshya ngo barabaha amafaranga babajyane gukina, nagira ngo mbibutse ko iyo ugiye gusaba akazi abo ugasaba ari bo baguhemba atari wowe ubahemba. Iyo umuntu ayakwaka iba ari ruswa idafite icyo imaze kandi itazanagira icyo imara…abatanga ibitsina ngo bazakunde bakine sinema, nabagira inama ko…(ibindi biri muri video)…

Image result for samusure inyarwanda

Rulinda yageneye inama abakinnyi ba filime n'abifuza kujya muri uwo mwuga

Abasanzwe bakina filime bo yababwiye ko bakwiye kwiyubaha rwose. Yagize ati: “Hari uburyo uba ugezemo, ugahabwa amafaranga menshi ariko ugakina filime idafite ireme, niho izina ripfira…Abakinnyi bisabagiza…uko ni ukwisenya no kwangiza izina ryawe.” Yanenze cyane abagaragara nk’abicuruza kandi bakina na filime ndetse n’abasinda cyane.

Si ukunenga gusa ariko Samusure (Rulinda) yanashimye cyane intambwe ibijyanye na sinema bimaze gutera kuko ugereranyije n’uko byahoze mbere, kuri ubu asanga harimo itandukaniro ryiza kandi rishimishije.

Kanda hano urebe ikiganiro ku nama Rulinda agira bagenzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND