Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017 ni bwo hatanzwe ibihembo bya Rwanda Movie Awards kuri filime nyarwanda, abakinnyi bazo ndetse n’abazikora bahize abandi mu mwaka wa 2016. Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Muri ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 6 y’irushanwa Rwanda Movie Awards, abakinnyi barimo Uwamahoro Antoinette na Niyitegeka Gratien bakunze kugaragara bakinana muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni bo begukanye ibihembo byinshi muri iri rushanwa ndetse na filime bakinanamo (Seburikoko) itsindira igihembo cya filime nziza y'uruhererekane ica kuri Televiziyo (Best Tv series).
Urutonde rwa bimwe mu bihembo byatanzwe ndetse n’ababyegukanye.
Filime ngufi nziza (Short film) yabaye: She wasn't me yo mu ishuri rya KFTV
Inkuru yanditse neza (Best script) yabaye: Samantha ya Hitimana Emmanuel
Filime mbarankuru (Best Documentary) yabaye: ‘Miracle and the Family’ ya Gasigwa Leopold
Uwafashe amajwi meza (Best Soundman) Yabaye Martin ukora muri filime Seburikoko
Uwakoze amatara neza (Best Gaffer) yabaye Nsengiyumva Jean Luc
Best support Actor: D’Amour Seleman
Best support Actress: Uwamahoro Antoinette uzwi cyane nka Siperansiya muri Seburikoko
Best actor Tv series: Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko muri filime ya Seburikoko
Best actress Tv Series: Uwamahoro Antoinette
Best Editor: Habimana Amadlah
Best People Choice Actor: Niyitegeka Gratien
Best People Choice Actress: Mutoni Assia
Best Director of Photography: Rurangwa Norbert
Best Actor: Irunga Rongin
Best actress :Kirenga Saphine
Best Tv series: Seburikoko
Best Director: Kwizera Ibrahim
Best Movie: Ca inkoni izamba
TANGA IGITECYEREZO