RFL
Kigali

VIDEO: Igisubizo cya Rulinda/Samusure ku mukobwa yakunda n’icyaca akajagari mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/05/2018 13:38
0


Bamwe mu bantu bakunzwe cyane hano mu Rwanda harimo abakinnyi ba filime cyane cyane abamenyekanye muri filime zakunzwe cyane ndetse bamwe mu babakunda bakaba bifuza kenshi kumenya amakuru yabo, ubuzima bwabo bwa buri munsi, uko babayeho n’ibindi.



Mu minsi ishize duherutse kubagezaho ikiganiro twagiranye n’umukinnyi wa filime, Kalisa Erneste wamenyekanye cyane nka Samusure ubu akaba azwi nka Rulinda nk’izina akoresha muri filime y’uruhererekane ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa Seburikoko.

Mu kiganiro Rulinda (Samusure) yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije bimwe mu buzima bwe bwite ku bijyanye n’urukundo. Yadutangarije ko nta mukunzi afite ariko yungamo ko ari kumushaka ndetse anadutangariza ko binashobotse ko amubona umwaka utaha yaba yamaze kubana nawe,ati: “Muri iyi minsi ndi kubiteganya ntabwo birafata neza, bikunze nakubaka umwaka utaha.”

Kalisa Ernest arakunzwe cyane mu ruhando rwa simena nyarwanda

Rulinda avuga ko bikunze ko abona umukobwa ashaka umwaka utaha yaba yubatse

Bitandukanye n’ibindi byamamare Rulinda/Samusure nta mukobwa cyangwa umugore aratereta aturutse mu bafana be cyane ko avuga ko ibi bishobora gutakaza agaciro ke imbere y’abafana. Yakomeje atubwira umukobwa ashobora kuba yakunda uko yaba ameze aho yatanze urugero nk’uko bigaragara muri video y’ikiganiro twagiranye.

Mu minsi yashize bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda byasakaje inkuru z’urupfu rwa Rulinda ibintu bitamushimishije cyane ko yabikoze akina muri filime Seburikoko aho muri iyo filime yakinnye arembeye mu bitaro nyuma yo kurogwa na Esiteri bakinana muri iyo filime ari umugabo n'umugore. Iby'uko Rulinda yapfuye byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babifata nk'ukuri mu gihe atari ukuri ahubwo byari filime. Yagize ati: 

Filime nakinnye yo ubwayo ntacyo yari itwaye cyane cyane ko ntari nanapfuye, ariko abakoze iyo nkuru bashakaga kubona uko bamamaza ibikorwa byabo runaka, narabanenze kuko urumva abantu benshi bararize, bagatinya kumpamagara bagira ngo barahamagara uwapfuye, abandi bagaca ku ruhande bakabaza abantu niba iyo nkuru ari impamo. N’ubwo nyuma bisubiyeho bakandika ko byari ibya filime, ariko urumva ko ari mu nyungu zabo bwite…

Samusure

Iyi foto yasakajwe bivugwa ko Rulinda yapfuye ni ibyari byagaragaye muri Filime ya Seburikoko akinamo

Samusure/Rulinda avuga kandi ko ntacyo byamutwaye cyane ko gupfa atabikunda atanabiteganya kandi nta na gahunda yo kubajyana mu nkiko yigeze agira kuko ashobora gusanga igihe yabitaho bamwe muri bo batanacyishyura na gato. Uyu mugabo kandi ahamya ko umwuga wo gukina filime hari urwego wamuvanyeho n’urwo wamuejejeho nko kuba yarubakiye inzu ababyeyi be ndetse akaba anabayeho neza nta kibazo afite.

Kimwe n’abandi bakinnyi ba filime Kalisa Ernest yagarutse ku cyo guca akajagari mu bijyanye n’ikizwi nka piratage mu mwuga wa Sinema ndetse anatabaza Minisiteri ibishizwe na Federation yabyo ngo babyiteho.

Kanda hano urebe ikiganiro Inyarwanda TV yagiranye na Samusure






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND