RFL
Kigali

VIDEO: Amahitamo yabangamira Mama Nick n’ibyamusekeje muri Film yakinnye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/07/2018 13:44
1


Mu kiganiro twagiranye na Maman Nick, yatubwiye akantu gasekeje ajya yibuka nawe ubwe akiseka, ubwo yabwiraga Diane ngo naze aherekeze undi mwana, avuga Deo n’ingano ya Deo abareba filimi ya City Maid bazi. Gusa kuko ari umukino yagombaga kubikora uko n’ubwo n’iyo yicaye ari wenyine akabyibuka yisanga yasetse.



Uyu mubyeyi filimi ya mbere yakinnye yadutangarije ko amafaranga bumvikanye kumwishyura batayamuhaye, gusa ntibyamubabaje ahubwo aboneraho gushimira cyane ababimufashijemo kuko bamubereye inzira yo kumenyekana. Iyamwinjirije amafaranga menshi ndetse anishimira uburyo yubahwa n’abayigize ni CITY MAID cyane ko n’amafaranga ayikuramo amugirira umumaro cyane kandi koko agafatwa nk’umubyeyi.

Yadutangarije ibanga akoresha kugira ngo abashe gukinana n’abana bakiri bato akihuza nabo ku myaka yabo ari bato nawe ari mukuru bikabasha kugenda. Rimwe muri ayo mabanga ni uguha abana umwanya wo kwisanzura kuri we nk’umubyeyi akanabafata nk’abana be koko. Si muri filimi gusa, uko ari umubyeyi muri filimi ni nako ari umubyeyi nyawe ku bana be bwite mu rugo nk’uko abyivugira. Uyu mubyeyi ngo no muri filime abo bakinana baraganira bakisanzuranaho, bakagirana inama bakanasabana muri byose nta wishisha undi.

Maman Nick yabangamirwa no kureka kimwe mu bintu 2

Maman Nick ni umwe mu babyeyi bakunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Tumubajije impamvu atekereza ko ituma abahanzi bamugana yagize ati “Mwana wa, noneho birarenze! Usanga abantu bibaza niba ari njye mubyeyi njyenyine. Nawe se umwana araza, nkananirwa kumubwira ngo OYA! Cyane cyane ko nta kibi kirimi nkina ndi umubyeyi…” Twakomeje tumubaza icyo yahitamo ari ugukina filimi no kujya mu mashusho y’indirimbo yagowe cyane n’igisubizo kuko byamubangamira ariko asubiza muri ubu buryo “Bibaye itegeko, mu mashusho y’indirimbo sinkeneye kwigaragaza, nkeneye gutanga ubutumwa bugirira abantu akamaro, naba mbangamiwe kubireka. Gukina filimi nabikomeza”. Birumvikana ko yabangamirwa cyane no kubuzwa kugaragara mu mashusho y’indirimbo ariko akihangana akabangamirwa nyine.

Ku kijyanye n’aho avana umujinya ajya agirira abana be muri filimi iyo ari kubacyaha bya kibyeyi yadutangarije aho awuvana nk’uko mubyiyumvira muri iki kiganiro.

Kanda hano umenye icyasekeje Mama Nick muri film n’uko yabangamirwa n’amahitamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUSHIMIYE EMMELYNE5 years ago
    GUKINAFILM BISABAIKI?





Inyarwanda BACKGROUND