RFL
Kigali

VIDEO: Ubu rero kuko ibiryo byananiye, mbonye nk’agakoko kuzuye, nakagerageza-Deo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/10/2018 15:07
1


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda, tukababaza bimwe mu bibazo abakunzi babo bashaka kumenya kuri bo uwo twabazaniye kuri iyi nshuro mumumenyereye muri filime zitandukanye ndetse n’amwe mu mashusho y’indirimbo.



Yitwa Mustaffa Uwihoreye Jean Bosco, akaba azwi ku izina rya Deo kuko ari ryo akina yitwa muri Filime y’uruhererekane ya City Maid. Uyu mugabo utuye Kimisagara akaba afite umugore umwe n’abana bane nk’uko yabidutangarije, abenshi bakunze kumwita Baba kuko bamufata nk’umubyeyi wabo.

Deo ubusanzwe akora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yadutangarije ko yakuze akunda cyane gukina filime n’ubwo atabiboneraga umwanya cyane. Ashimira cyane filime ya mbere yakinnyemo ariyo ‘Nkuba’ kuko ahamya ko ari yo imugejeje aho ageze cyane ko ujya kubara ahera kuri rimwe.

Uyu mugabo ahamya ko mu gukina filime ikimuraje ishinga ari inyungu z’ejo hazaza. Ibi yabitangaje ubwo twari tumubajije filime yaba yaramwinjirije amafaranga menshi. Avuga ko intego ari ugutanga ubutumwa. Yagize ati: “Filimi zose nkinamo ziranyishyura kuko ntabwo nkurikirana inyungu y’amafaranga cyane. Nkurikira iyungu y’ejo hazaza kuko amafaranga arashira kandi amafaranga arashira. Intego ni ugutanga inyigisho abanyarwanda bakabona inyigisho.”

Deo

Deo agamije gutanga inyigisho

Filime akunze kuri ubu ni City Maid kuko ari nayo abantu bakunze cyane mu zo yakinnyemo. Yagarutse ku duce duto akunze gukinana na Seburikoko, abenshi bakadukunda, ‘Papa Sava’ mu buryo busekeje yongeye kugaruka ku kavuga ko ibiryo byamunaniye ndetse anavuga ko byamunaniye koko. Dore igisubizo yaduhaye ubwo twamubazaga ibyo yapfa kugerageza kurya n’ubwo byamunaniye . Yagize ati “Nkunda kurya iki kandi ibiryo byarananiye?...Njye nta biryo ntarya, kereka ibitaribwa. Ntararwara ngo binanire naryaga byose…Ubu rero kuko byananiye, mbonye nk’agakoko kuzuye, katavuyeho akantu na gato nakagerageza.”

Kimwe n’abandi bakinnyi ba filime yagarutse ku kintu cya Piratage ku ma filimi ndetse anavuga umuti wayirandura burundu ko wava mu bakinnyi ba filime, abazikora, abakunzi babo ndetse n’abanyamakuru. Yagarutse ku mukinnyi w’icyitegererezo kuriwe nk’uko muza kubisanga mu kiganiro twagiranye nawe.

Kanda hano urebe Deo ashimnagira ko ibiryo byamunaniye koko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justus5 years ago
    Uyu Bosco akina neza ese aracyari umu motard ngo njye muha ibiraka ko mbifite bikeneye aba motard beza?





Inyarwanda BACKGROUND