RFL
Kigali

Vanessa Paradis na Lori Allison bahoze ari abagore ba Johnny Depp bavuguruje Amber Heard wamureze urugomo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/05/2016 18:21
0


Hashize iminsi mike amakuru ya gatanya hagati ya Johnny Depp w’imyaka 53 wakinnye muri filime yakunzwe cyane The Pirates Of The Caribbean na Amber Heard w’imyaka 30 acicikana, aho Amber yagannye inkiko yifuza gatanya.



 Amber Heard avuga ko impamvu nyamukuru ituma ashaka gutandukana na Johnny Depp bamaranye umwaka umwe gusa ari uko ngo uyu mugabo yagiraga urugomo akamukubita ndetse ngo agahora amubwira nabi. Kuri ubu abahoze ari abagore ba Johhny Depp Lori Allison na Vanessa Paradis bamaganiye kure ibirego bya Amber Heard umaze umwaka urengaho gato asezeranye na Johnny Depp, buri wese ku giti cye yatangaje ko Johhny Depp atarangwa n’iyo mico yo kurwana n’urugomo. Lori Allison, niwe mugore washakanye na Johnny Depp bwa mbere baza gutandukana nyuma y’imyaka 2.

Johnny Depp na Amber

Amber ashaka gutandukana na Johnny bamaranye amezi 15

Vanessa Paradis nawe yakundanye na Johnny Depp imyaka igera kuri 14, ndetse bafitanye abana 2 nawe yahamije ko Johhny Depp ibyo avugwaho na Amber Heard ari ugusebanya, ngo akurikije uko amuzi, ngo ni umuntu ugwa neza udashobora gukora ibikorwa by’urugomo no guhohotera ku muntu uwariwe wese. Aba bombi bahurije ku guhakana iyo mico ivugwa kuri Johnny Depp dore ko bafatwa nk’aho aribo bantu bashobora gutanga ubuhamya butabogamye ku byerekeye imyitwarire ye.

Johnny Depp

bwa mbere Johnny yashyingiranwe na Lori 

Amber Heard yabwiye urukiko ko yabagaho mu bwoba ngo kubera ukuntu Johnny Depp yamukankamiraga ndetse agahora amukubita, ni nyuma y’amezi 15 gusa aba bombi bashyingiranwe, kuko bashyingiranwe mu kwezi kwa 2 muri 2015. Amber yavuze ko Johnny Depp yabaye imbata ya kokayine n’ibindi biyobyabwenge ari byo byamugize inyamanswa.

Johnny Depp

Amber yagaragaye asohoka mu rukiko afite igikomere mu maso, polisi ikemeza ko igihe avuga yahohotewe Johnny yari adahari

Ibi birego byose Amber Heard yajyanye mu rukiko ashaka gatanya yabikoze nta cyumweru gishize nyina wa Johhny Depp yitabye Imana, ndetse bivugwa ko umuryango wa Johnny Depp utigeze wishimira Amber ngo kuko wamubonagamo umukobwa ushaka kuririra kuri Johnny Depp kugira ngo yiyubakire izina mu mwuga wa sinema. Ibi byatijwe umurindi n’uko mu byifuzo bya Amber Heard harimo ko ashaka kujya ahabwa amafaranga anagana na 50,000$ buri kwezi azajya amufasha kubaho igihe batandukanye (spousal support & alimony)

Vanessa Paradis na Johnny Depp

Vanessa Paradis yabanye na Johnny Depp imyaka 14

Vanessa Paradis, umufaransakazi ufitanye abana babiri na Johnny Depp yanditse ibaruwa agira ati “Johnny Depp ni se w’abana banjye babiri, arumvikana, arakunda, arakundwa kandi nizera n’umutima wanjye wose ko ibyo ibinyoma ashinjwa ari ubugome bukabije, mu myaka yose namenye Johnny, ntiyigeze aba umunyarugomo ndetse ibi ntaho bihuriye n’umugabo nabanye nawe imyaka 14 yose.” Umukobwa wa Johhny Depp yabyaranye na Vanessa Paradis kuri ubu ufite imyaka 17 nawe yunzemo ashyira ifoto kuri Instagram ari kumwe na se akiri umwana agira iti “data niwe muntu mwiza wa mbere namenye, yatubereye umubyeyi mwiza njye na musaza wanjye muto kandi umuzi wese ni ibyo yavuga”

Johnny Depp and kid

Kugeza ubu Johnny Depp nta byinshi yari yatangaza kuri iyi gatanya yasabwe na Amber Heard bashwanye batamaranye kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND