RFL
Kigali

Uyu mwaka ni uw’imigisha kuri njye, umuryango wanjye n’inshuti zanjye – Gilbert Ndahayo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/04/2015 16:44
3


Gilbert Ndahayo uzwi nka Rwandan Filmmaker, ni umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika aho akorera umwuga wa sinema.



Ndahayo yemeza ko uyu mwaka wa 2015 ari umwaka w’ishya n’ihirwe kuri we, ku muryango we ndetse no ku nshuti ze, aho ndetse yemeza ko:“uyu mwaka umeze nk’isimbi rya rindi risesuye” nk’amagambo akura mu ndirimbo Hilariya ya Orchestre Impala.

Ubwo umunyamakuru w’Inyarwanda.com yamubazaga ibyo yishimira yagezeho muri uyu mwaka, ku buryo yawita uw’umugisha akongeraho ko umeze nk’isimbi rya rindi risesuye, Gilbert yatangiye agira ati: “Umwaka ushize nawugizemo ibizazane kuko nari mfite ibitekerezo byo gusohora filime “Amaraso y’Intore” na “Urukundo mfitiye Bisesero” ariko kubera kubura imvano (inspiration) n’igihe birananira. Igihe cyanjye nagihariye kurangiza amashuri yanjye icyiciro cya gatatu (Masters) hano muri New York City nkabifatanya n’ibikorwa byo kwibuka muri America, Ubutaliyani, Ubuholandi n’Ubufaransa mu bikorwa byo kwibuka. Ntago nahumetse kandi umutima wanjye wari uremerewe kuko kwibuka ari igikorwa gisaba ubwitange. Muri uno mwaka ndizihiza isabukuru y’imyaka icumi nkora umwuga w’amashusho n’amajwi nk’umwanditsi (writer), umuyobozi w’abakinnyi (director) n’umuterateranyi w’amashusho (editor). Umugisha wa mbere muri uno mwaka warantunguye kuko Leta (State) ya Rhode Island yampaye igihembo kirenzemu madolari basanzwe batanga, cyitwa RISCA (Rhode Island State Council on the Arts) kuri filime “Amaraso y’Intore” mu kwezi kwa mbere. “

Gilbert

Gilbert Ndahayo yagiye yegukana ibihembo binyuranye no mu myaka yashize, ariko yemeza ko uyu mwaka udasa n'indi kuri we

Umugisha we ntiwahagarariye dore ko: “mu kwa kabiri nibwo nabonye ishuri rintumira kwiga mu cyiciro cya doctorate ndetse bakampa aho gutura mu mugi wa Chicago. Mu kwa gatatu nabonye ubutumire bwo kwerekana filme yanjye “Hejuru y’Ubuzima” (ndacyafite ikibazo cy’uko yitwa). Muri ukwo kwezi, Imana yampaye umugisha wo kubona umukobwa dukundana. Ni gute nta kwishima ko uyu ari umwaka w’imigisha n’ibisubizo?”

Ubwo yatubwiraga kuri filime ye ngufi yise “The Height of Life” (Hejuru y’Ubuzimakugeza ubu nawe agifiteho ikibazo kuri iri zina aho aryibazaho ibibazo byinshi nko kumenya niba inyito “The Height of Life” yashyirwa mu Kinyarwanda ikitwa  “Hejuru y’ubuzima”. Ariko akibaza niba hejuru y’ubuzima habaho aho yibaza ati: “Ese ubuzima bureshya gute? Ese habaho ubuzima hejuru y’ubuzima? Iyo umuntu apfuye dutekereza ko ajya hehe? Ibye biba birangiye? Ese habaho ubuzima butari ubuzima uko tubwita?” Aha akaba asaba inama z’abanyarwanda kuri iri zina.

Poster Image for The Height of Life

Aba bakobwa 3 bagaragara muri filime The Height of Life ya Gilbert Ndahayo

Twifuje kumenya amwe mu makuru yerekeye iyi filime yanditse mu rwego rw’igitabo (thesis) gisoza amasomo ye yo mu kiciro cya 3 cya kaminuza muri sinema, yadutangarije ko iyi filime ikoze mu bwoko bw’ubusizi (poetic) ikaba ibara inkuru y’umusore uhora urota akikijwe n’abakobwa bane b’abasizi bamusaba kuririmba indirimbo ye yari yarifuje kuririmba cyera ivuga ku kwibuka.

Gilbert avuga ko iyi filime yayandikanye n’umusizikazi w’umunyarwanda Angel Uwamahoro uba muri Amerika muri New York, yafashe amashusho mu minsi ine ariko ikamutwara umwaka wose aterateranya amashusho (editing), ikaba izasohoka bwa mbere tariki 3 Gicurasi mu iserukiramuco rya filime rya kaminuza ya Columbia mu mugi wa New York ari naho yigagamo.

 

Umwaka ushize mu kwezi kwa 11 nibwo yagiye mu mujyi wa Paris gufata amashusho ya filime ye ateganya mu minsi iri imbere

Gilbert yatangiye avuga ko ari umwaka w’umugisha kuri we, ku muryango we ndetse no ku nshuti ze, ariko hejuru yatubwiraga ku ruhande rwe umugisha yahuye nawo. Ese mu nshuti n’umuryango be bimeze bite?

“Ubundi mba mfite stress z’ubuzima hano ariko cyane cyane iza filime nkora ku buryo kwishima kwanjye gushobora kuba kuri munsi ya zero. Aha ndi kureba ukuntu uyu mwaka twawutangiranye ibakwe n’ibyiza ndangije amashuri (n’ubwo nziyongeza) ndetse mvuye gufilima mu Bufaransa. Mu buhanzi natangiranye ubushyuhe bw’indirimbo “Ni Danje” (Ni Danger) ya Danny Vumbi, biranshimisha kuko twariganye imyaka ine yose, mfite inshuti y’umutaliyani (wabaye mu Bugesera) nandikiye ijambo rya nyuma (afterword) ry’igitabo cye kizasohoka muri uno mwaka. “Urukundo mfitiye Bisesero” ni impano nahawe yo gukora filime ku buzima bw’abafaransa batatu baje gushakisha uruhare rwa bene wabo bagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Ku bavandimwe ho byanyongereye morali cyane kuko mushiki wanjye Diane yakoze ubukwe mu kwezi gushize. Uuups, nabonye The Ben w’umucaranzi abona ishimwe riturutse kuri ambassaderi, nawe Janvier na Gratien (Ngiga) mwabonye igihembo (awards) ku mafilime mukora.” Uku niko Gilbert yemeza ko Inshuti ze nazo zitigeze zisigara inyuma mu kugira imigisha.

Gilbert Ndahayo ni umunyarwanda uba muri Amerika, aho yagiye mu mwaka wa 2008 akaba yarasoje ikiciro cya 3 cya kaminuza (Masters) mu kuyobora filime muri Kaminuza ya Columbia. Filime ze zagiye zegukana ibihembo binyuranye mu rwego mpuzamahanga, akaba ariwe munyarwanda wa mbere ufite filime yahataniye igihembo cya African Movie Academy Awards igereranywa na Oscars yo ku mugabane wa Afurika, aha hakaba hari mu mwaka wa 2012 ubwo filime ye Rwanda: Beyond Deadly Pit yahataniraga igihembo cya filime-mpamo nziza ku mugabane wa Afurika.

REBA INCAMAKE ZA FILIME YE RWANDA: BEYOND THE DEADLY PIT

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theos9 years ago
    Courage mu gukora ibyiza wihesha agaciro unagahesha urwakubyaye natwe tukuri inyuma
  • sp boy9 years ago
    imana niyo ishobora byosa
  • fifi9 years ago
    Yego rwose Imana Ijye ikuba hafi muri byose iyo uteye imbere ndishima cyane We still lve you





Inyarwanda BACKGROUND