Hari ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu mwaka wa 2012 ku munsi nk’uyu tariki 28 Kanama, ubwo umukinnyi wa filime Audace Willy Mucyo uzwi mu mafikime anyuranye nk’Amapingu y’urukundo,… n’umufasha we La Douce Mugisha bibarutse imfura yabo bise Mucyo IRIZA Ice Mystica.
Kuri uyu munsi, imyaka 2 irashize uyu mwana w’umukobwa amaze kuba igisekeramwanzi bikaba ari ibyishimo bidasanzwwe muri uyu muryango kubona imfura yabo igeze mu kigero gishimishije.
Uyu muryango uri mu byishimo bidasanzwe, kuko umwana wabo yujuje imyaka 2 y'amavuko
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, ubwo twabazaga Audace ikintu Mystica yamushimishijeho mu myaka 2 amaze, yagize ati: “mu myaka 2 umukobwa wanjye amaze nishimira ko ameze neza kandi afite ubuzima bwiza. Ikintu gikomeye nishimira cyane ni uko ari umukobwa uzi kuvuga neza, ni umwana umaze kumenya kuvuga ubundi biragoye kubona umwana ku myaka 2 uzi kuvuga amagambo yose ntakibazo. Aganiriza abashyitsi, ndetse n’ikintu wamutuma akakizana, ukabona ni umwana umaze gukura kandi biranshimisha cyane.”
Mystica, umukobwa Audace Willy Mucyo yujuje imyaka 2 uyu munsi
Audace abona umwana we, agendeye ku buryo azi kwifotoza n’uburyo agaragara neza mu mafoto, ari umwana ufite impano idasanzwe y’ubunyamideli (modeling), ndetse kandi akaba amubonamo impano nyinshi ateganya kumufasha kuzamura.
Audace ati: “ubu umukobwa wanjye mubonamo impano nyinshi. Iyo ndebye uburyo azi kwifotoza cyane, mba mbona afite impano ya modeling. Ikindi kandi mba mbona afite impano yo kuririmba ndetse no kubyina kuko akunda umuziki cyane, nkaba nteganya kuzamushakira ishuri ryigisha kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse n’iza kizungu cyane cyane Salsa.”
Ice Mucyo Mystica Iriza, umukobwa wa Audace Willy Mucyo na La Douce Mucyo
Mystica ateruye igikombe cya se yatwaye uyu mwaka nk'umukinnyi wa filime ukunzwe na rubanda muri Rwanda Movie Awards 2014
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 2 umwana wa Audace Willy Mucyo na La Douce Mugisha amaze avutse biteganyijwe ku munsi w’ejo tariki 29 Kanama, aha tukaba twamubajije impamvu yahisemo kubishyira ku wundi munsi utari nyir’izina,, adutangariza ko kuwa 5 azaba ari umunsi wa weekend bityo bakaba barahisemo kuwushyiraho ibi birori kugira ngo inshuti n’abavandimwe babashe gusabana bizihiza iyi sabukuru ntacyo bikanga.
Audace Willy Mucyo n'umufasha we La Douce Mugisha bari basohokanye mu birori bya Rwanda Movie Awards uyu mwaka
Kuri uyu munsi, Audace Willy yamuteguriye impano idasanzwe umukobwa we ikaba ari impano ya guitar. Impamvu yahisemo kumutegurira iyi mpano, Audace yagize ati: “Uyu munsi namuteguriye impano ya ka guitar, kuko ndayikunda kandi akunda umuziki cyane.”
Isabukuru nziza Mystica!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO