RFL
Kigali

Uwatunganyaga amashusho (editor) ya filime ‘Game of Thrones’ yishwe n’intare muri Afurika y’epfo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/06/2015 12:58
2


Katherine Chappell w’imyaka 29 ishyira 30 wakoraga akazi ko gutunganya amashusho ya filime harimo iy’uruhererekane yamamaze cyane ariyo Game of Thrones yahitanwe n’intare mu gihugu cya Afurika y’epfo kuwa mbere w’iki cyumweru.



Urupfu rwa Katherine rwabaye kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo yatemberaga muri pariki y’intare muri Johannesburg maze intare ikamufatira mu idirishya ry’imodoka ye, ikamuruma ku ijosi byamuviriyemo gukomereka bikomeye ari nabyo byamuhitanye mbere y’uko n’ubufasha bumugeraho.

Ntabwo byahise bimenyekana ko ariwe, dore ko benshi bavugaga ko ari umugore w’umunyamerika wishwe n’intare kugeza ku munsi w’ejo ubwo hakorwaga ibizamini by’umurambo abaganga bakaza kumenya ko ariwe.

Catherine Chappell yegukanye igihembo cya Emmy umwaka ushize kubera Game of Thrones

Katherine yari yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kurwanya ba rushimusi b’inyamaswa mu gikorwa cya Wildlife ACT, aza guterwa n’intare ubwo idirishya ry’imodoka ye yarimo gutemberamo muri iyi pariki ryari rifunguye.

Pierre Potgieter w’imyaka 66 y’amavuko wamutemberezaga avuga ko n’ubwo benshi bavuga ko idirishya ry’imodoka barimo ryari rifunguye ku ruhande rwa Katherine Atari ko bimeze, ahubwo ko yafunguye idirishya ku munota wa nyuma ari nabwo iyi ntare yahitaga imutera nk’uko Mailonline dukesha iyi nkuru ibivuga dore ko ubusanzwe bibujijwe gufungura idirishya ry’imodoka mu gihe uri muri iyi pariki.

Kate yahitanywe n'inyamaswa mu gihe yageragezaga kuzirengera

Potgieger avuga ko ubwo ibi byamaraga kuba yagerageje gutabara ariko agahita aterwa n’indwara y’umutimaaho nawe yakuwe yaguye igihumure ajyanwa kwa muganga.

Katherine Chappell yavutse tariki 19 Ukuboza mu 1985, akaba yakoraga akazi ko gutunganya amashusho mu gice kizwi nka ‘Special Effects’. Yakoze muri filime y’uruhererekane Game of Thrones, ndetse n’izindi filime zikomeye nka The Secret Life of Walter Mitty, Captain America: The Winter Soldier, Divergent, ndetse na Godzilla.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    yooooo, may she RIP
  • dany8 years ago
    birababaje gusa imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND