RFL
Kigali

Uruzinduko rw'abakora sinema mu Rwanda bateganya I Burundi rwigijwe inyuma

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/08/2014 8:39
0


Byari biteganyijwe ko kuri tariki 4 Nzeli aribwo abakora sinema mu Rwanda bazagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ariko kuri ubu uru rugendo ntirukibaye kuri uyu munsi ahubwo rwimuriwe tariki 11, ariko imyiteguro yarwo ikaba igeze kure.



Nk’uko Aaron Niyomungeri, akaba ari umwe mu bari gutegura iki gikorwa yabitangaje mu kiganiro n’inyarwanda.com, impamvu yo guhindura itariki bagombaga kugenderaho yabaye ko n’ubundi itariki ya 4 yari itariki yatekerezwagaho mu gihe iki gikorwa cyategurwaga, bitavugaga ko ariyo tariki ntakuka bityo benshi bakaba barahurije ku yemejwe.

Aha yagize ati: “oya ibyo twabitekerezaga nk’abategura kandi mu ihame ryacu twumva ibitekerezo by’abo turikumwe mu nama twakoranye twasanze le 11 aribyo byatubera byiza mu rwego rwo gutegura itangazamakuru ry’i Burundi no kuriha umwanya.”

Aaron Niyomungeri, akaba ari umuhuzabikorwa w'iki gikorwa cya Want to be Connected

Kugeza ubu abantu bagera kuri 23 nibo bamaze kwemezwa bidasubirwaho ko aribo bazitabira uru rugendo, hakaba hakenewe nibura abantu 29. Kwiyandikisha ku bifuza kurwitabira bikaba bigikomeje kugeza tariki 30 Kanama.

Bimwe mu bizaba bigenderewe muri uru ruzinduko rwahawe izina rya “Want to be connected Picnic”, bizaba ari ukwereka abarundi aho sinema nyarwanda igeze muri iki gihe, ndetse no kubaka ubumwe hagati y’ibi bihugu byombi. Ukeneye kwiyandikisha wahamagara Aaron Niyomungeri kuri telefoni 0788279532.

SOMA INKURU Y'ITEGURWA RY'URU RUGENDO

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND