RFL
Kigali

Urutonde rwa filime zatoranyijwe mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival rwashyizwe ahagaragara

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/03/2015 14:22
0


Mu gihe habura iminsi mike ngo iserukiramuco rishya rya Mashariki African Film Festival ritangire I Kigali mu Rwanda, urutonde rwa filime zatoranyijwe muri iri serukiramuco rwashyizwe ahagaragara ndetse rukaba ruherekejwe na gahunda y’uko kuzerekana iteye.



Kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe 2015 nibwo iri serukiramuco ry’icyumweru rizafungurwa ku mugaragaro, mu muhango uzabera muri Kigali Serena Hotel aha hakaba ari naho hazerekanirwa TAPIS ROUGE, filime y’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Busuwisi Kantarama Gahigiri.

Kuri uru rutonde haragaragaraho zimwe muri filime zikomeye zamenyekanye hirya no hino ku isi, aha tukaba twavugamo filime nka Imani yo mu gihugu cya Uganda yatwaye ibihembo binyuranye hirya no hino ku isi, The Route nayo yo muri Uganda nayo ikaba yaratwaye ibihembo bikomeye ku isi, IMPUNIDADE CRIMINOSAS yo muri Mozambique, DURBAN POISON yo muri Afurika y’epfo, n’izindi.

KANDA HANO UREBE FILIME ZATORANYIJWE MURI IRI SERUKIRAMUCO

Mu gihe kingana n’icyumweru kuva tariki 8 Werurwe kugeza tariki 14, filime zinyuranye zatoranyijwe muri iri serukiramuco zizaba zerekanwa hirya no hino muri Kigali ndetse no hanze yayo (mu bice binyuranye by’igihugu), aho iki gikorwa kizagera mu karere ka Nyamagabe, Rubavu, Musanze na Rwamagana.

MAAFF

Mashariki African Film Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND