Mu ijoro ryakeye mu gihugu cya Afurika y’efo ahazwi Port Elizabeth nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya African Movie Academy Awards 2015, ibihembo bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri sinema ku mugabane wa Afurika bikagereranywa na Oscars.
Muri ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 11, filime Timbuktu yo mu gihugu cya Mauritania niyo yegukanye igihembo gikuru (filime nziza) mu gihe yo ndetse na October 1 na iNumber Number arizo zegukanye byinshi. Umusore w’umunya-Uganda Hassan Spike yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukizamuka kubera filime Boda Boda Thieves (abajura ba moto), igihembo yagabanye n’umunyanigeriya Kemi Lala Akindoju.
Ebele Okoye afata igihembo cya filime nziza ishushanyije (Best Animation)
Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo nk’uko turukesha Olisa TV:
Best Animation – The Legacies of Rubbies (Nigeria)
Best Child Actor – Layla Walet Mohammed na Mehdi A.G Mohammed bo muri filime Timbuktu
Best Nigerian film – October 1
Best Documentary – Egypt Modern Pharaohs
Best Diaspora – Supremacy (USA)
Best Short Film – Twaaga yo muri Burkina Faso
Best Film/Picture – Timbuktu yo muri Mauritania
Best Film By An African Living Abroad – Fevers y’umunya-Maroc
Best visual effect – iNumber Number
Achievement in Make-up – Njinga: Queen of Angola yo muri Angola
Achievement In Costume Design – October 1 yo muri Nigeria
Achievement in sound – Lobraz Kaan yo mu birwa bya Maurice
Achievement in soundtrack – Triangle Going to America yo muri Ethiopia
Byari ibyishimo ku muyobozi wa filime Triangle Goes To Amerika
Achievement in editing – Timbuktu
Best Comedy Film – 30 days in Atlanta yo muri Nigeria
Achievement In Screenplay – Le President yo muri Cameroun
Best Actor in a Supporting Role – Samson Tadese (Triangle Going to America) yo muri Ethiopia
Best Promising Actor – Kemi Lala Akindoju (Dazzling Mirage/Nigeria) hamwe na Hassan Spike (Boda Boda thieves/Uganda)
Hassan Insingoma uzwi nka Spike yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza ukizamuka.
Best Act in a supporting role – Hilda Dokubo (Nigeria)
Best supporting actress – Ama Amphofo (Nigeria)
Best Actress in a leading role – Njinga, Queen of Angola
Best actor in a leading role – Sadiq Daba
Best First Feature Film By A Director – Destiny Ekaragha kuri filime Gone Too Far
Special Jury Prize – Le President (Cameroon) na Triangle: Going to America (Ethiopia)
Life achievement award – Tony Vander Heyden (Movie director/producer)
Posthumous award (Igihembo cyahawe umuntu wamaze kwitaba Imana) – Oronto Douglas
Muri ibi bihembo kandi hashimiwe televiziyo ya Africa Magic kubera uruhare runini igira mu guteza imber sinema ku mugabane wa Afurika.
TANGA IGITECYEREZO