Ku nshuro ya 4 amahugurwa yo kwandika filime ategurwa n’umuryango wa Maisha Film Lab agiye kuba mu Rwanda, akaba azaba mu gihecy’ iserukiramuco rya filime mu Rwanda rizaba riba ku nshuro ya 10, urutonde rw’abanyarwanda 15 bazaryitabira rukaba rwashyizwe ahagaragara.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’uyu muryango, abanyarwanda 15 ba mbere batowe mu banyarwanda benshi bohereje ubusabe bwabo ni aba bakurikira:
1.Alexander Nyirinkwaya
2.Fabrice NIZEYIMANA
3.Israel DUSABIMANA
4.Jean Baptiste Nyabenda
5.Anis Ndayisaba
6.Sibomana Jules
7.Nicolas Impano Blaise
8.Yves AMULI
9.Safari Mugwaneza Placide
10.Roger Niyoyita
11.Ella Mutuyimana
12.Ishimwe Samuel
13.Frank Izere Mugarura
14.Ndimbira Claudine
15.BENKO Habimana Pluvier
Mu gihe cy’iminsi 8, hagati ya tariki 6 na 13 Nyakanga, aba banyarwanda bazaba bahabwa amasomo yo kwandika no kuyobora filime, maze ku musozo w’amasomo, umwe ufite inkuru ya filime nziza kurusha izindi azahabwe amadolari 2000 yo gutunganya iyi filime.
Abarimu bazatanga amasomo muri aya mahugurwa harimo, abanyamerikakazi Amy Boghani na Matthew Bell, abanyarwanda Joel Karekezi na Kivu Ruhorahoza, ndetse n’umunyakenya Cajetan Boy.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO