RFL
Kigali

Iserukiramuco rya filime z’abagore 'U.I.W.F.F' ku nshuro yaryo ya 2 riratangira kuri uyu wa 6

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:3/03/2017 18:03
0


Urusaro International Women Film Festival ni iserukiramuco rimaze imyaka igera kuri 2 rivukiye mu Rwanda, rikaba ryaraje risanga andi yari asanzwe akorera mu rw’imisozi igihumbi ariko ryo rikaba ryarahariwe abagore, gusa nubwo ryari ngarukamwaka mu mwaka wa 2016 ntiryigeze riba.



Iri serukiramuco ryabyawe n’umuryango wa Cine-Femme, umuryango ugamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rikaba rizamara icyumweru kuva tariki 4 Werurwe, kugeza tariki 11. Iri serukiramuco rigamije kuzamura abagore ubusanzwe bafite umubare muto muri uru ruganda, hakoreshejwe kubahugura muri uyu mwuga, ndetse no kubatinyura gushyira impano zabo ahagaragara.

Sesonga Poupoune ushinzwe iserukiramuco

Sesonga Poupoune ushinzwe iserukiramuco (Festival Director) yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com impamvu iri serukiramuco mu mwaka ushize ritabaye dore ko ryari ryabaye mu Ukuboza k'umwaka wa 2015, ndetse anatangaza impamvu ryashizwe muri Werurwe aho kongera kuba mu Ukuboza. Aha yagize ati” Ntabwo impamvu ritabaye ari iyidi ahubwo nyuma yuko duteguye iryambere kandi rikagenda neza twifuje kongera gutegura ku nshuro ya kabiri ariko tuza kugirwa inama na Ministeri ishinzwe abagore batubwira ko ari igikorwa kiza ariko byaba byiza tubiteguye mu cyumweru cyahariwe umugore kandi iki cyumweru kiba muri werurwe ari nayo mpamvu twahisemo kubitegura muri icyo cyumweru."


Murekeyisoni Jacqueline, umuyobozi (perezidante) w'iri serukiramuco

Nkuko Sesonga akomeza abitangaza biteganyijwe ko muri iki gihe cy’icyumweru rizamara riba mu Rwanda, hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime zakozwe n’abagore, amahugurwa ku gukora filime azitabirwa n’abagore n’abana b’abakobwa, ndetse n’ibiganiro binyuranye.

Iri serukiramuco rizamara icyumweru biteganyijwe ko rizitabirwa n’abashyitsi batandukanye bazaturuka mu bihugu bitandukanye babarizwa mu mwuga wa Sinema.

Twasoza kandi tubabwira ko iri serukiramuco biteganyijwe ko ibikorwa byaryo byose bizabera kuri Hotel Umubano, aho gutangira bizajya biba ku isaha ya Saa Kumi n'imwe z’umugoroba (5:00pm)herekanwa amwe mu ma filime yatoranyijwe. Iri serukiramuco ntawe riheza kuko ryatumiye buri wese wifuza kuryitabira aho kwinjira bizajya biba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND