RFL
Kigali

Urusaro International Women Film Festival, iserukiramuco rya filime z’abagore riratangira kuri uyu wa 6 Ukuboza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/11/2015 8:02
1


Urusaro International Women Film Festival ni iserukiramuco rishya rivutse mu Rwanda, rikaba rije risanga andi yari asanzwe akorera mu rw’imisozi igihumbi ariko ryo rikaba rihariwe abagore gusa.



Iri serukiramuco ryabyawe n’umuryango wa Cine-Femme, umuryango ugamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba rizamara icyumweru kuva tariki 6 Ukuboza, kugeza tariki 12.

Iri serukiramuco rifite nsanganyamatsiko igira iti, “Umugore imbere y’amashusho”, rigamije kuzamura abagore ubusanzwe bafite umubare muto muri uru ruganda, hakoreshejwe kubahugura muri uyu mwuga, ndetse no kubatinyura gushyira impano zabo ahagaragara.

Murekeyisoni Jacqueline washinze iri serukiramuco, akaba ari n’umuyobozi wa Cine-Femme yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko impamvu iri serukiramuco ryahawe izina rya “Urusaro” kwari ukugira ngo rigumane umwimerere w’inkomoko yaryo aho kuba ikintu washyira aho ariho hose ku isi.

Jacqueline yakomeje avuga ko impamvu yatumye umuryango wa Cine-Femme utangiza iri serukiramuco ari uko, “mu nshingano za Cine-Femme harimo kwigisha abagore gukora filime ariko nanone hakaba no kuzishyira ahagaragara. Nta rundi rubuga rwo gushyira filime ahagaragara atari mu iserukiramuco. Iyi festival rero ni imwe mu mishinga ya Cine-Femme yose hamwe ijyana no guteza imbere abagore muri uyu mwuga wa sinema.”

Murekeyisoni Jacqueline, umuyobozi (perezidante) w'iri serukiramuco

Ubusanzwe bigaragara ko sinema y’abagore ikiri hasi, aho abagore bakora filime bakiri bake. Aha, umunyamakuru yifuje kumenya niba iri serukiramuco rije ribagenewe ryari rikenewe, ariko Jacqueline amara izi mpungenge, aho yagize ati,

“kuvuga ko sinema y’abagore ikiri hasi, ntabwo ariko bimeze. Iyo ucukumbuye, usanga ari benshi. Hari ababikora ari benshi wenda isoko baribura bakicecekera, ariko iyi festival irabakangura. Yarabakanguye, batwoherereje amafilime menshi, ntabwo iyi festival ije kare. Ikindi nakongeraho ni uko ije kugira ngo ba bagore noneho bakoraga bakaze umurego, nibaramuka babonye noneho n’uko abandi bakora, bakungurana ibitekerezo noneho n’abandi bagore bazaba bahari, ndatekerezako nabo bazarushaho kongera gufunguka ku buryo mu myaka iri imbere bazarushaho gukora ibyiza kandi ari benshi. Ariko iyi festival yari ikenewe kugira ngo ibahumure, ntabwo ije kare iziye igihe.”

Mu kwezi kwa Kanama twari twavuze kuri iri serukiramuco, ndetse tubatangariza ko hazaza abagore bazaba baturutse muri Amerika barimo Cassandra Freeman wakinnye muri filime Kinyarwanda aho bari kuzaza baje gutanga amahugurwa.

Kuri ubu, Jacqueline yatangarije umunyamakuru ko bitashobotse ko baza kubera ikibazo cy’ubushobozi bwo kubazana bwabaye buke aho abategura iri serukiramuco basabwaga ubushobozi burenze ubwo bafite kugira ngo aba bagore babe baza mu Rwanda, ariko hakaba harashatswe abandi bazatanga aya mahugurwa bari kuzatanga.

Muri iki gihe cy’icyumweru rizamara riba mu Rwanda, hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime zakozwe n’abagore, amahugurwa ku gukora filime azitabirwa n’abagore n’abana b’abakobwa, ndetse n’ibiganiro binyuranye.

Umwe mu bagore b’abanyafurika bakomeye muri sinema Wendy BASHI ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba atuye mu gihugu cy’ububiligi ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco aho azatanga ibiganiro binyuranye ndetse filime mpamo ye yakoze ku kiyaga cya Kivu yise “RUMEURS DU LAC” ikaba ariyo izafungura iri serukiramuco mu muhango uzabera kuri Hoteli Novotel Umubano ku cyumweru tariki 6 Ukuboza.

Wendy Bashi wakoze filime ku kiyaga cya Kivu azitabira iri serukiramuco, ndetse filime ye niyo izarifungura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwase aline 8 years ago
    njye nkunda gukina film no kuzireba iyo festival harukuntu yafash abantu ikazamura impano zabo??murakoze





Inyarwanda BACKGROUND