RFL
Kigali

Urukundo rurashyushye hagati ya Isimbi Alliance (Nelly) n’umugabo we Gakumba Jean Bosco – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/05/2015 13:11
1


Umukinnyikazi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye cyane muri filime Rwasa nka Nelly akomeje kugaragariza isi urukundo rukomeye akundana n’umugabo we Gakumba Jean Bosco baherutse no kwibaruka umwana w’umukobwa.



Ubwo Isimbi Alliance yari yagize isabukuru y’amavuko, tariki9 Gicurasi ubwo yari yujuje imyaka 26, uyu mubyeyi w’abana 2 yatunguwe n’umugabo we Gakumba Jean Bosco, gusa amafoto Alliance yashyize kuri Facebook ashimangira ko urukundo rwabo rushyushye.


Ku munsi we w'amavuko, n'amagambo yuje urukundo Gakumba Jean Bosco yari yifurije Alliance isabukuru nziza. Ati:"isabukuru nziza mwamikazi wanjye, mubyeyi w'igikomangoma cyanjye Elsie Rhoylle Rowan Senyanzobe Jr."


Alliance yatunguwe n'umugabo we ku munsi we w'amavuko


Alliance n'umugabo we biherereye nta kibasakuriza bizihije isabukuru y'imyaka 26 uyu mugore yujuje

Muri aya mafoto harimo ifoto basomana, umuco utari usanzwe uzwiku banyarwanda gusa Alliance ntiyatinye kwereka isi ko ikimenyetso kigaragaza urukundo akunda Gakumba Jean Bosco ari umukusoma.

Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo y’urukundo, aho Allianceyemeza ko nta wundi mugabo nka Gakumba Jean Bosco.


Ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Isimbi Alliance yahamirije isi yose urukundo akunda umugabo we.
Muri aya magambo, tugenekereje mu Kinyarwanda, Alliance yagize ati: “Rukundo rwanjye, uri umugabo mwiza sinzi icyo navuga gusa reka ngushimire kuba unshimisha buri munota. Uri impano Imana yanyihereye, gusa ndagukunda buri segonda.”
Mutiganda Janvier





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Queen chai2 years ago
    Abandi bana!





Inyarwanda BACKGROUND