Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe nibwo mu gikorwa cyiswe Rwanda Movie Week abakinnyi ba filime bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe na rubanda bagiriye urugendo mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze, aho bateraniye I Busogo.
Mu gikorwa cyahuruje imbaga y’abaturage bari baje kureba ibyamamare bya sinema bari basanzwe babona kuri televiziyo babibonera imbonankubone, kuri benshi bari bateraniye kuri station iri mu marembo ya Kminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo bari biganjemo abana, abanyonzi n’abamotari, kuri benshi byari nk’inzozi.
Mu mafoto dore uko byari byifashe:
Mbere yo guhaguruka mu mujyi wa Kigali babanje gufata Selfie
Bamwe bamwitaga Siperansiya abandi Intare y'ingore, iyi ni imodoka yari igeze kuri Nyirangarama babonye Antoinette ntibihanganira gukomeza atabasuhuje
Manzi n'abafana be babaye nk'ababonekewe bakimubona
Uyu mugore yateze umunyonzi kugira ngo akurikire imodoka yari irimo aba bakinnyi
Abamotari n'abanyonzi biruka imbere y'imodoka yari itwaye aba bakinnyi ubwo yazengurukaga mu muhanda wo mu Byangabo.
Uyu yitendetse ku modoka yari itwaye abakinnyi agenda avuza Vuvuzella
Abantu b'ingeri zose bari batunguwe no kubona ibi byamamare iwabo
Nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu modoka biyereka abakunzi babo mu muhanda wa Byangabo werekeza Gisenyi, bagarutse kuri station iri imbere y'amarembo ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo maze batangira kwiyamamaza basaba abafana kubatora.
Imbaga y'abafana bari biganjemo abana bari baje kureba ibi byamamare
Uyu mugabo wambaye ikoti ry'ubururu yitwa Martin, ni umwe mu bavuga rikijyana mu murenge wa Busogo akaba afite uruganda rwenga ibinyobwa bizwi nka Romatym niwe wakiriye aba bakinnyi
Uyu mugabo wambaye ikoti ry'ubururu yitwa Martin, ni umwe mu bavuga rikijyana mu murenge wa Busogo akaba afite uruganda rwenga ibinyobwa bizwi nka Romatym niwe wakiriye aba bakinnyi
Jackson Mucyo, umuyobozi wa Ishusho Arts asobanurira abaturage icyo iki gikorwa kigamije
Aba bari bafite ibyapa byamamaza Kirenga Saphine, bati "Kantengwa in Seburikoko"
Abakinnyi bagiye bahabwa umwanya bakaganiriza abafana babo, ari nako babasaba kubatora
Abanyonzi n'abamotari bari baparitse ibinyabiziga byabo baje kureba ibi byamamare
Bafashe n'umwanya wo kubyinira abafana babo babereka ko uretse gukina filime no kubyina babibasha
Ubusanzwe bivugwa ko amanota ava muri ibi bikorwa byo kuzenguruka biyereka abafana afite agaciro kanini (45%) ku manota yose azahesha umukinnyi ukunzwe igihembo, gusa nk'uko byagaragaye muri iki gikorwa cya mbere ni uko bigoye kumenya ukunzwe kurusha undi kuko umukinnyi wese yabazaga abantu niba bamukunda ugasanga ababivuze kuri umwe nibo bongeye kubivuga ku wundi, gutyo gutyo... kandi nta bundi buryo bwagaragaye bwo kubara uku gukundwa.
Aha, Jackson Mucyo yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko n'ubwoo bose bai bishimiwe ariko batanganyije. Aha yagize ati, "Nibyo bose bishimiwe ariko ntabwo bingana ku buryo ababigenzuraga bitabagora kumenya uwishimiwe kurusha abandi."
N'ubwo iki gikorwa kitwa Rwanda Movie Week, nta wundi munsi uteganyijwe muri iki cyumweru ukorwamo igikorwa nk'iki cyabaye ejo, gusa Jackson akaba yabwiye umunyamakuru ko kuwa 4 cyangwa kuwa 5 hazaba igikorwa cyo guhuza ibi byammare n'abandi bantu basanzwe muri sinema nabo bagatoramo abo babona bakwiye iki gihembo. Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba kuri uyu wa 6 tariki 26 Werurwe kuri Serena Hotel.
TANGA IGITECYEREZO