Urugaga nyarwanda rwa sinema ruri gukusanya ibitekerezo by’abakora sinema mu rwego rwo gushyira hamwe ibyo abantu bifuza byazagenderwaho mu biganiro uru rugaga ruteganya kugirana n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’iterambere rya sinema.
Ni mu rwego rwo kwitegura ibiganiro mu minsi iri imbere bigiye kujya bihuza uru rugaga n’ibigo ndetse na za minisiteri zifite aho zihurira n’iterambere rya sinema nyarwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe icyayiteza imbere biturutse kuri buri rwego.
Ese izi nzego zirebana n’iterambere rya sinema ni izihe? Ni iki cy’umwihariko buri rwego ruzamarira uru ruganda?
Nk’uko uru rugaga rubitangaza, muri izi nzego harimo Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM), ikaba yitezweho korohereza abakora filime mu Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi, mu kubashakira no kubahuza n'abashoramari barimo na za Banki.
Minisiteri ya Siporo n’umuco, yitezweho gushyiraho amategeko agenga ibikorwa bya sinema nyarwanda naho Polisi y’igihugu ikaba yitezweho gufasha mu kuyarengera no kuyashyira mu bikorwa, by’umwihariko mu kurengera umutekano w'ibihangano no mu kurwanya piratage, mu gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyo cyitezweho mu gushyiraho amategeko anoze agenga imisoro muri sinema, ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyo kigashyiraho ibirango by'ubuziranenge bya sinema mu Rwanda, naho urugaga rw’abikorera (PSF) rugafasha sinema mu gushaka amasoko n'amahugurwa mu rwego rwa ba rwiyemezamirimo.
Bwana Ismael Ntihabose, niwe muyobozi w'urugaga nyarwanda rwa sinema
Ibi bitekerezo byifuzwa n’urugaga byaturuka mu bakora sinema ndetse n’abanyarwanda bayikurikirana bafite uko bifuza iterambere ryayo, harimo kumenya icyasabwa buri rwego cyateza imbere sinema nyarwanda, igihe bibaye ngombwa ko haboneka inguzanyo cyangwa imfashanyo igenewe sinema uwo yahabwa, uburyo yatangwa ndetse n’igihe yakwishyurwa n’inyungu yashyirirwaho (ku nguzanyo), n’ibindi.
Ushaka gutanga igitekerezo kuri izi ngingo ndetse n’izindi wifuza, ushobora kukigeza ku biro by’urugaga rwa sinema aho rukorera kuri rond point nini mu mujyi wa Kigali, cyangwa ukandika igitekerezo cyawe kuri email: rwandafilmfederation@gmail.com
Bwana Ismael Ntihabose, akaba umuyobozi w’uru rugaga yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ibi babikoze mu rwego rwo guha umwanya buri muntu wese ufite igitekerezo yumva cyateza imbere sinema nyarwanda kugitanga, bikaba aribyo bizajya bishyirwa imbere muri ibi biganiro.
TANGA IGITECYEREZO