RFL
Kigali

Urugaga nyarwanda rwa sinema rurifuza kuganira n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ku musoro wa sinema

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/08/2015 15:03
0


Urugaga nyarwanda rwa sinema (Rwanda Film Federation) rwandikiye ibaruwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) rusaba iki kigo ko bagirana inama yo kwiga ku musoro wajya wakwa ku bikorwa by’uruganda rwa sinema nyarwanda, hashingiwe ku bibazo uru ruganda rufite.



Nyuma y’uko iyi baruwa igeze ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, iki kigo nacyo cyasanze ibikorwa bya sinema bifite umusaruro ushobora kuvamo umusoro ku nyungu (TVA) ndetse n'umusoro utangwa ku byinjijwe (Income tax), kikaba cyaremeye ko iyi nama itegurwa, ikazagihuza n’urugaga rwa sinema mu rwego rwo kuganira ku buryo hashyirwa umusoro ku bikorwa bya sinema nk’uko bigaragara kuri iyi baruwa dufitiye kopi.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’urugaga rwa sinema Bwana Ismael Ntihabose, ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga impamvu bifuje kugirana inama n’iki kigo maze agira ati, “ntabwo twemera gutungwa na sinema tutishyura imisoro. Niyo mpamvu nshaka ko iyo nama ibaho, tukamenya ngo ese uwo musoro urakwa bande? Mu buhe buryo? Ese bazawutanga bawukuye he?”

Ibaruwa urugaga rwa sinema rwandikiwe n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro cyemera ko bagirana inama

Bwana Ismael yakomeje avuga ko muri iyi nama izabahuza n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro hazatumirwamo izindi nzego za Leta, “MINICOM ishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi twigire hamwe ku buryo hakorwa ubucuruzi burambye muri sinema, bigatunga benshi. Kugeza ubu sinema irakorwa n’abasaga 3000, ariko se irabatunze?  Ikindi, PSF (urugaga rw’abikorera), bakatubwira, ese ni iki bashaka kuri sinema nk’imwe muri sectors z’abikorera? Ikindi MINISPOC (minisiteri ya siporo n’umuco), idushinzwe mu rwego rw’amategeko, ese ni ayahe mategeko badushyiriraho agamije guteza imbere sinema? Gukumira abangiza sinema, no gushyigikira abayiteza imbere.  Ibyo bizavamo iki? Ibyo bizatanga ishusho y’uburyo sinema ihagaze mu Rwanda, n’aho igomba kujya, nk’umwe mu myuga yakorwa na benshi, kandi ugatunga benshi.”

Bwana Ismael Ntihabose, umuyobozi w'urugaga nyarwanda rwa sinema

Iyi nama izatanga ishusho y’umusoro ku bikorwa bya sinema nyarwanda, izaba ishingiye ku bibazo uru ruganda rufite, dore ko rukomeje kuzahazwa n’ibibazo bya PIRATAGE aho benshi bemeza ko isoko ryo hagati mu gihugu riri mu marembera kubera iki kibazo ahanini gishingiye ku miterere mibi y’imicururize ya filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND