RFL
Kigali

Nyuma yo kuba ari umukinnyikazi wa filime ukomeye mu Rwanda, Devota Benegusenga yongereyeho no kuba umunyamideli

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/07/2015 14:13
1


Devota Benegusenga ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye mu Rwanda by’umwihariko mu kigero cy’abakuze dore ko yanabiherewe igihembo muri Thousand Hills Academy Awards 2014.



Kuva kuri filime nka Ryangombe, Serwakira n’izindi zinyuranye zikomeye zabayeho mu Rwanda, Devota Benegusenga ni umwe mu bantu bubatse amazina akomeye hano mu Rwanda muri sinema.

Ubwo twamusangaga ahabereye iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, twasanze ari kumurika-gurisha imyambaro ikoze mu bitenge, ikaba ari imyambaro igezweho muri iki gihe maze dutungurwa no kumubona muri aka kazi kandi abantu benshi bamuzi gusa nk’umukinnyikazi wa filime.


Devota Benegusengaubwo yamurikaga anacuruza imyambaro ye yikorera mu bitenge

“Aka ni akazi mazemo igihe kirekire, wenda ni uko ntajyaga nigaragaza.” uku niko yadusubije ubwo twamubazaga igihe amaze muri ubu buhanzi bw’imyambaro.
Devota yakomeje atubwira ko iyi mirimo y’imideli abikora abinyujije mu mushinga we uzwi nka Umbrella Cinema Promoters and Fashion Design, ubusanzwe kikaba cyari kizwi gusa mu gutanga amahugurwa ya sinema ku bakobwa n’abagore ariko Devota akaba avuga ko mbere bitari bizwi ariko hariho na Fashion Design ariho bakoreramo imyambaro inyuranye ikoze mu bitenge yaba iy’abagore n’abagabo.

Devota n'umukiliya wari uje kumugurira imyenda

Twamubajije uko imyenda bakora iba igura, maze durfata urugero ku ikoti rya costume maze adusubiza ati, "biterwa n'igitenge umwenda udozemo. iyo ari igitenge cyoroheje, ikoti riba rigura 15000 Frw, ariko ku gitenge cyiza ntabwo ryarenza 25000 Frw."

N'amakoti y'imbeho azwi nka Jackets bayadoda mu bitenge

Tugarutse gato muri sinema, Devota yadutangarije ko n'ubwo bitoroshye kubifatanya n'aka kazi ko mu mideli ariko bimeze neza aho kuri ubu igice cya 4 cya filime Catherine akinamo kigiye kujya hanze, hakaba hari n'indi filime y'uruhererekane yitwa Byadogereye akinamo izajya itambuka kuri televiziyo mu minsi iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude8 years ago
    alen





Inyarwanda BACKGROUND