RFL
Kigali

Uretse kuba ari amakosa ubwabyo, gukoresha Casting ukishyuza bishobora gutuma witwa umunyamitwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/12/2014 15:54
1


Umukinnyi muri filime ni kimwe mu byangombwa by’ingenzi bikenerwa kugira ngo inkuru iri mu mpapuro ibashe kujya ku mashusho, bityo akaba atakazwaho ingufu zishoboka zose kugira ngo icyo akenewemo abashe kugitanga.



Muri iyi minsi, muri sinema nyarwanda hari kugenda havugwa ukwishyuzwa amafaranga ku bantu bashaka kwitabira amajonjora y’abakinnyi ba filime bizwi nka CASTING mu rurimi rw’icyongereza, ibintu bitavugwaho rumwe n’abantu banyuranye, aho bamwe bemeza ko ari amakosa ku babikora ariko ababikora nabo bakemeza ko baba bagira ngo bagabanye akavuyo n’umubare munini w’abashobora kwitabira aya majonjora.

Abahanga mu bya Casting bagize CSA (Casting Society of America), rikaba ari ishyirahamwe rigize abantu babigize umwuga mu gutoranya abakinnyi bazwi nka Casting Director, bemeza ko kuba umukinnyi ari kimwe mu bintu by’ibanze bikenewe kugira ngo filime ishyizwe mu mashusho uko yanditse mu mpapuro, iki gice cya Casting kiri mu bikomeye kandi bikwiye kwitonderwa hashyirwamo ingufu mu korohereza abantu bashaka kwitabira amajonjora kugira ngo hatagira ubikwiye ucikanwa.

Muri Casting hahamagarwa abantu bose biyumvamo impano yo gukina filime, bagahabwa ibizamini ubitsinze agatorwa agakina muri iyo filime

Denis Nsanzamahoro benshi bamenye nka Rwasa, ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda babashije kwitabira amajonjora akomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse bakanagira amahirwe yo gutorwa, asanga ibi ari ubujura. SOMA AMWE MU MATEKA YE NA FILIME ZIKOMEYE KU RWEGO MPUZAMAHANGA YAKINNYEMO

Mu kiganiro twagiranye, ubwo twamubazaga icyo avuga kuri uku kwishyuzwa muri Casting yagize ati: "Ubundi ku ruhande rwanjye mbifata nk’ubujura. Kuko nta hantu byigeze biba rwose, kuko ubundi casting ni ugutoranya abakinnyi ukeneye kuzakinisha muri filime yawe kandi abaza bose siko uba uzabakoresha. Njye ahubwo nakwibariza nti ayo mafaranga aba ari ay’iki? Ibyo njye mbifata nk’ubujura."

Denis Nsanzamahoro yemeza ko kwishyuza Casting ari ubujura

Theo Bizimana, ni umwe mu bantu bakora sinema mu Rwanda akaba anenga cyane ibyo kwishyuzwa amafaranga ku bantu bajya muri Casting, aho asanga uyu ari umuco mubi ukwiye gucika, kuko ku mpande zombi haba ari ku bishyujwe ndetse no ku baciye amafaranga bahagirira igihombo.

Aha yagize ati: “ubundi uko mbyumva, ntabwo casting yagakwiye kuba yishyuzwa. Urabona hano mu Rwanda abantu benshi bashaka gukina film kandi ugasanga iyo uhamagaye abantu haza umubare munini w’abo ukeneye. Iyo rero umuntu yishyuye, kandi bidashoboka ko yazakina muri film yawe, azagenda avuga ko uri umwambuzi, aho uzaba wangije izina ryawe.”

Theo Bizimana nawe ntiyumva ukuri kuri mu kwishyuza Casting

Akomeza agira ati: “Ikindi kandi, iyo waciye abantu amafaranga, hari ubwo ababishoboye utababona kubw’ubushobozi bucye, ukabona abatabishoboye kuko aribo bafite amafaranga. Ubusanzwe ntahantu bibaho kwishyura casting, ariko hari n’abantu babigize business basigaye bishakiramo ayo kurya kuko hari casting nyinshi zagiye zibaho zishyuje ugasanga filime bahamagariye abantu ntizikinwe. Uyu ni umuco mubi ukwiye gucika.”

Bamwe mu bakoresha Casting bakishyuza amafaranga bavuga ko nta kibazo babibonamo, kuko abemera kuyatanga nabo baba bazi ko baba baje mu kizamini bishoboka ko umuntu yatsinda kimwe n’uko yatsindwa.

Rukundo Arnold, ni umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Shaffy muri filime Ntaheza h’isi, akaba n’umushoramari w’iyi filime. Mu minsi ishize ku bufatanye n’ikigo cy’abanyamideli cya Irebe Model Agency bateguye amajonjora y’abakinnyi ba filime Ntaheza h’isi, amajonjora yabereye muri IPRC Kigali aho kwinjira byari amafaranga 2000 by’amanyarwanda.

Igihe habaga amajonjora ya filime "Ntaheza h'isi" mu gushaka abakinnyi bazakina mu bice bikurikira, byari 2000 kwinjira

Mu kiganiro na Shaffy, ubwo twamubazaga uko abantu batatowe mu bazakina muri iyi filime kandi bari barishyuye amafaranga yabo babyifashemo, yagize ati: “abo tutatoye bari babizi ko baje mu kizamini kandi bishoboka ko umuntu yatsinda kimwe n’uko atatsinda nta kibazo.”

Aha twamubajije impamvu bishyuje, maze adusubiza ati: “kwari ukugira ngo abantu baboneko ibintu dukora bifite agaciro, ndetse no mu rwego rwo guca akavuyo. Ubwo nakoraga casting ya Nkubito ya Nyamunsi, kuri Maison des Jeunes haje abantu bagera muri 800, gukora casting birancanga. Kuri Ntaheza h’isi rero nagira ngo nirinde ako kavuyo.”

Gusa nk’uko twatangiye tubivuga ko umukinnyi ari kimwe mu byangombwa by’ibanze umushoramari wa filime akenera kugira ngo inkuru iri mu mpapuro ibashe kujya mu mashusho, ntabwo bikwiye ko  wakwishyuje umuntu ukeneye kuko akenshi usanga n’abafite ubushobozi bwo gukina babura ubwo kwishyura aya mafaranga bityo nawe ubwawe ibyo wateganyaga ntibibashe kugerwaho neza.

Ikindi kandi uretse n’ibyo, abantu ntabwo bahuza imyumvire, aho benshi mu batanga amafaranga baba biteze ko bagomba kubona umwanya muri filime kandi bidashoboka, bityo rero atawubona ugasanga akwambitse isura mbi harimo kukwita umutekamutwe, umwambuzi n’ibindi…

Ikindi kandi nk’uko Theo Bizimana yabikomojeho, hashobora kubaho n’ubutekamutwe bwitwikiriye iki gikorwa, umuntu akaba yasahurira mu kuba abanyarwanda bifuza gukina filime ari benshi akabarya amafaranga yabo kandi nta na filime ateganya gukora, ibi byose bikaba ari ibyambika isura mbi sinema nyarwanda muri rusange.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Joseph Joyeux9 years ago
    Eeeh! burya bwose casting muri films ni ubuntu? murakoze kubitubwira kbsa ntibazongera kuduhengeka.





Inyarwanda BACKGROUND