RFL
Kigali

Umwana wa Nicolas Cage afunze azira gutwara imodoka yanyweye ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:8/02/2017 9:42
0


Weston Cage, umuhungu wa Nicolas Cage yafunzwe na Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyweye ibiyobyabwenge.



Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umukinnyi wa filime Weston Cage akaba n’umwana wa Nicolas Cage wamamaye cyane muri filime zitandukanye nka Face off na Leaving Las Vegas, yafashwe na Polisi arafungwa. nk'uko bitangazwa na Daily Mail dukesha iyi nkuru.

Weston yafashwe ubwo yari atwaye imodoka ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we Christina Fulton,bari bakurikiwe na police nyuma yo kuba yarakekwagaho gutwara yanyweye ibiyobyabwenge bituma bakora impanuka ariko kubwo amahirwe bavamo ari bazima Weston Cage ahita yambikwa amapingu.

imodoka Cage yari arimo

Imodoka ya

Weston Cage na Nicolas Cage

Weston Cage na Nicolas Cage

Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere uyu musore w’imyaka 26 akoze ibinyuranye n’amategeko kuko mu mwaka wa 2011 yafunzwe inshuro ebyiri azira guhohotera umugore we wa mbere Nikki Williams nyuma akaza no kujyanwa mu kigo gishinzwe kwita ku bantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge kugeza aho yasohotsemo avuga ko yabaye muzima.

 

bamufata

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND