RFL
Kigali

“UMUTOMA” Filime nyarwanda yiyongereye kuzo wareba kuri interineti ku rubuga rwa Buni.tv

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/05/2015 10:40
0


“UMUTOMA” ni filime yayobowe na John Kwezi, ikaba ivuga inkuru y’urukundo aho umukobwa abura amahitamo y’umuhungu agomba gukunda hagati y’abahungu 2 – umukire ariko utamufitiye urukundo ndetse n’umukene udafite ikindi yamuha uretse kumutera imitoma.



Iyi filime kuri ubu iraboneka kuri interineti ku rubuga rwaBuni.tv aho ushobora kuyireba aho waba uri hose ku isi. Ibi birorohereza abantu baba hanze y’u Rwanda usanga bafite ibibazo byo kureba filime z’abanyarwanda kuko biba bitoroshye kuzibona kuri interineti.

Nk’uko John Kwezi wakoze iyi filime abivuga iyi filime imaze igihe kigera ku kwezi kuri uru rubuga rukora ubucuruzi bwa filime kuri interineti. YIREBE HANO KU RUBUGA RWA BUNI.TV

Ese ubundi umuntuareba ate filime kuri Buni.tv?

John Kwezi: “winjira ku rubuga rwa www.buni.tv cyangwa se ukaba wakanda kuri link yafilime ushaka kureba. Iyo uhageze urabanza ukiyandikisha (Login/Subscribe) ubundi bakakwemerera kuyireba bitewe n’uburyo ugenda wishyura.”

Kureba filime kuri Buni.tv bisaba iki?

John Kwezi: “kuyireba bisaba kunyura mu nzira twavuzeharuguru, ubundi uko urebye filime hari amafaranga ugenda ucibwa.”

Kuri filime Umutomase, ni angahe?

John Kwezi: “Nta giciro gihamye kiriho, ubundi ukuntubakora, biterwa n’iminota urebye filime. Niba urebye umunota 1 ukagenda, hari amafaranga utanga, wareba filime yose nabwo hari ayo ucibwa. Ntabwo navuga ngo igiciro kingana gutya.”

Ese nyirifilime yungukira he?

John Kwezi: “ubundi ukuntu amasezerano ya Buni.tv avuga,buri gihe cy’amezi 6 umuntu akurikirana uburyo igihangano cye cyarebwe n’uburyo kinjije. Ubwo rero mu masezerano harimo uburyo mugabana bitewe n’uburyo mwumvikanye.”

Twabibutsa ko iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Hon.Edouard Bamporiki (uzwi mu runana nka Kideyo), Kate Katabarwa na Ngendahayo Nkusi Yves yatwaye igihembo cy’akanama nkemurampaka nka filime ifite umwihariko mu buhanzi mu iserukiramuco rya filime nyafurika rya Luxor mu Misiri muri uyu mwaka.


John Kwezi yegukanye iki gihembo

John Kwezi avuga ko iki gihembo ubwe cyamutunguye dore ko muirushanwa yarimo yari ahanganye na filime zikomeye zaturutse hirya no hino muri Afurika by’umwihariko muri Afurika y’amajyaruguru, Burkina Faso na Senegal ndetse no hanze ya Afurika hazwi kuva filime zikomeye ariko akaba yarabashije gutwara iki gihembo. John akaba avuga ko byamuhaye ingufu, dore ko akanama nkemurampaka kajya kumuha iki gihembo kemezaga ko iyi filime ifite umwihariko mu buhanzi kandi ikoranye ubuhanga.

Izindi filime z'abanyarwanda ushobora kureba kuri uru rubuga harimo The Pardon ya Joel Karekezi (yirebe hano) ndetse na Grey Matter ya Kivu Ruhorahoza (yirebe hano)

Mutiganda Janvier 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND