RFL
Kigali

Umushinga wa film mbarankuru yiswe Rwanda True Story, ije kunyomoza Rwanda Untold story ugeze kure

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/11/2015 13:52
8


Tariki ya 01 Ukwakira 2014, nibwo kuri imwe mu mashene ya televiziyo mpuzamahanga y’abongereza ya BBC2, hatambukijwe film yiswe Rwanda Untold story, itaraje kuvugwaho rumwe ndetse bigaragara ko yari igamije kugoreka amateka y’u Rwanda, gupfobya Jenoside no gusebya abayobozi b’igihugu, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.



Umunyamakuru Jane Kobbin wari uyoboye ikipe yakoze iyi film, we ubwo yazaga mu Rwanda ndetse anategura iyi film ye, yavugaga ko yifuza kugaragaza inkuru zitavuzwe cyangwa zapfukiranwe ku mateka nyayo y’u Rwanda mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ayita Rwanda Untold Story, tugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ibitarigeze bivugwa ku Rwanda/ Amateka yahishwe’, gusa byaje kugaragara ko uyu mugabo n’ikipe ye bari bagamije izindi nyungu.

Rwanda True Strory

Jean Claude Habiyakare(iburyo), Kigame Petero(hagati), na Twizeyimana, barimo bafatanya gutunganya 'Rwanda True Strory'

Iyi film yageze kure, ivugwaho byinshi ndetse yaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu na benshi mu banyarwanda n’imiryango mpuzamahanga bayinenga bivuye inyuma. Nyuma y’umwaka ushize yerekanwe itsinda ry’abanyarwanda naryo ryababajwe n’iyi film ryiyemeje gukora film mpamo ivuguruza iyi yatumbutse kuri televiziyo ya BBC2, aho bambariye urugamba rwo kuyigeza kure hashoboka bagaragaza ukuri.

Rwanda True Story ni film mbarankuru irimo itunganywa n’abanyarwanda ndetse umushinga wayo ugeze kure nk’uko twabitangarijwe na Petero Kigame, uyu akaba ari executive producer w’iyi film n’ikipe barimo bakorana uyu mushinga harimo, umuyobozi wayo (director),  Jean Claude Habiyakare ndetse na Twizeyimana Benoit(assistant director/executive producer).

Ese izina Rwanda True Story hamwe n’umushinga w’iyi film byaje gute? Bigamije iki?

Petero Kigame ni umwe mu bahoze ari abasirikare bakuru b’Inkotanyi, ubu akaba asigaye akora mu mabanki aho yibanda cyane mu bijyanye no gukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga mu mabanki.

Kigeme

Kigame Petero

Uyu mugabo nk’umwe mu bari mu buyobozi bw’igisirikare cy’Inkotanyi cyari mu rugamba rwo kubohora igihugu no guharika Jenoside, avuga ko nyuma yo kubona iyi film yamubabaje cyane ikanamukomeretsa agahamya ko abisangiye na benshi mu banyarwanda, ari naho yakuye igitekerezo cyo kuba bakora film ivuga ukuri nyako, bakayigeza kure ikanyomoza Rwanda Untold story.

Twatekereje iryo zina, nyuma yo kubona y’uko hari abantu bagoramishije amateka y’igihugu cyacu ndetse bagasebya n’abayobozi b’igihugu bakagerageza no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma rero dushaka uburyo natwe twagaragaza ukuri kwabaye mu Rwanda, cyane cyane ko twe twari duhari, n’urugamba twarubayemo, tuzi byose byabaye. Kigame Petero.

Akomeza agira ati “ Bariya batanze inkuru zitari impamo arizo bise impamo, bakaba baraharabitse igihugu cyacu ku rwego mpuzamahanga babinyujije kuri BBC, akaba ariyo mpamvu rero ubu ngubu ubona dukora Rwanda True story kugirango amahanga abone ukuri nyako.”

Ese iyi film ‘Rwanda True Story’ izibanda kuki?

Jean Claude Habiyakare umugabo umaze igihe kinini muri cinema ivuga ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside, dore ko ari umwe mu bakinnyi rusange(figurant), bagaragaye muri film nka One hundred days na Some times in April zamenyekanye cyane aho akina ari umwe mu nterahamwe zigaraga muri izi film, kuri ubu niwe uzaba ari umuyobozi w’iyi film(director) ndetse akaba ari nawe uyandika(script writer), ubwo twaganiraga yatubwiye ibice by’ingenzi izibandaho.

Habiyakare

Jean Claude Habiyakare

Iyi film uburyo iteye turibanda ku bice bitatu by’ingenzi. Igice cya mbere kizagaruka imbere y’umwaduko w’abakoloni, igice cya kabiri ni mu gihe cy’abakoloni uburyo batangiye kurema amacakubiri mu banyarwanda, tukaza tukagera kuri Repubulika ya mbere niya kabiri, kugeza ubwo Jenoside yategurwaga, noneho tukanibanda mu bintu bisa nkaho ari agasuzuguro bikorwa n’abanyaburayi muri iyi film Untold Story birimo gusesereza abayobozi b’igihugu, birimo gupfobya amateka y’igihugu cyacu, tukaba dushaka rero kugaragaza ukuri ku Rwanda nyako.

Ese iyi film ikozwe gute? Izagaragaramo abakinnyi bwoko ki?

Nk’uko bigarukwaho na Twizeyimana Benoit(assistant director/executive producer ), Rwanda True Story ni film mbarankuru (documantaire), igaragaza amateka y’u Rwanda nyayo, ikazakinwamo n’abanyarwanda bazi amateka n’abandi banyamahanga bazi ukuri kubyabaye mu Rwanda.

Abanyamateka basobanukiwe amateka y’u Rwanda, abafaransa, abasirikare ba EX-FAR, abasirikare bahoze bayoboye Inkotanyi,… bamwe mubo iyi film izagarukaho

Mu gusobanura ibi, Kigame Petero yagize ati

Bashakishije abantu bafite negative attitude ku Rwanda, abantu badakundaga u Rwanda, cyangwa se abantu bagiye bahemukira u Rwanda, rero icyo dushaka ni uko izasohoka ivuzweho n’abanyarwanda bari aha mu gihe cya Jenoside, bari mu buyobozi, abayoboraga ingabo za Ex-FAR, abayoboraga ingabo za FPR, bose batange ubuhamya nyakuri, ndetse n’abafaransa, dufite abafaransa nabo batanze ubuhamya kandi bugaragaza ukuri.

Televiziyo mpuzamahanga nk’umuyoboro iyi film izanyuzwamo kugirango igere kure

CNN, MNT, Al-Jazeera na televiziyo zo ku mugabane wa Afrika no mu karere ni zimwe mu zitekerezwaho n’abari gutegura umushinga w’iyi film ndetse ibiganiro byaratangiye kandi bizeye ko bizagenda neza, maze iyi film ikazanyuzwa kuri shene za zino televiziyo mu rwego rwo kuyigeza kure nka kimwe mu byifuzo byabo by’ibanze kugirango isi imenye ukuri.

Imbanziriza mushinga y’iyi film igiye kwerekwa abanyarwanda muri uku kwezi

Rwanda True Strory

Aba bagabo biyemeje kugaragariza isi ukuri bakanyomoza Rwanda Untold Story, babinyujije muri Rwanda True Story

Nk’uko babidutangarije, biteganijwe ko iyi film izaba imara amasaha abiri, izagera hanze mu kwezi kwa Gashyantare 2016, ariko mbere yaho, tariki ya 27/11/2015 bakaba bafite igikorwa cyo kumurikira abanayrwanda incamake z’iyi film (trailer) no kubasobanurira ikigamijwe aho bakeneye ubwitabire buhagije bw’abanyarwanda mu muhango uzabera Kimironko kuri Hotel Olympique. Bati “ Twishatsemo ubushobozi n’ibitekerezo kugirango iyi film ikorwe, ariko dutegereje n’indi nkunga ikomeye y’ibitekerezo n’ubushobozi kugirango iki gikorwa kigende neza ndetse umushinga wa film yacu utange umusaruro ariyo mpamvu tubasaba kuzitabira ari benshi bakadushyigikira.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza8 years ago
    ni byiza rwose,niyo mpamvu rutuku yanga Rwanda kuko barabeshya tukabanyomoza tutarya iminwa,abo bafaransa amaraso y abanyarwanda azabahagama
  • Innocent 8 years ago
    Nicyo mbakundira wampaye inka kare kose ibi birashimishije pe ntabwo abazungu bagomba ku twicara kugahanga ntabwo baturusha amateka kugihugu cyacu ndagushimiye bwana kigame petero wamaye inka ku Gishushu uzanyongere nindi urumugabo gusa ntabwo nzi nimba ukinyibuka 004915215149829 nishimiye ko twakongera tukagirana contact bwana kigame it has been long time now am In Germany don't gv up to love our country
  • gabby Serikali8 years ago
    ubusanzwe IJORO RIBARA UWARIRAYE abazungu bavuga amateka yacu gute koko? ko batayazi kuturusha uyu numwanya mwiza wo kwanga agasuzuguro. Nimuze duhaguruke dushyigikire aba bagabo muri uwo mushinga mwiza koku nawo ndahamya ko uzaba umusanzu ku mateka yu Rwanda
  • Patrick 8 years ago
    Nibyizapeee!!!
  • kato8 years ago
    Iyi rero n.iyo democraty. Iyo umuntu avuze ibitabyo wowe uvuga ibiribyo utagombye guca ibiti n amabuye ngo ufunge amaradiyo nka bbc n ibindi.
  • christine8 years ago
    Turabashyigikiye nukuri nigitekerezo cyiza Kumenyekanisha ukuri tukiyama abatuvangira Kigame bravo
  • Petero Kigame8 years ago
    Nishimiye uburyo mushyigikiye iki gikorwa bigaragaza urukundo mufitiye igihugu cyanyu kandi ibitekerezo byanyu tugomba kubyubakiraho ...
  • NSABIMANA PIERRE CELESTIN8 years ago
    NI BYIZA KDI NDABISHYIGIKIYE.





Inyarwanda BACKGROUND