Nyuma y'aho intore z'indatabigwi ziviriye mu Itorero ry’abahanzi ryabaye mu kwezi kwa Nzeli I Nkumba, hakurikiyeho gutegura ibikorwa binyuranye bifitanye isano n'imihigo bahize ubwo iri torero ryasozwaga. Imwe muri iyo mihigo ni ugutegura film ishingiye ku rurimi n'umuco nyarwanda.
Nk’uko ari umwe mu mishinga yemejwe mu mihigo nyuma y’itorero ry’abahanzi, kuri ubu ibikorwa byo gutegura iyi filime MU CYERAGATI izaba igamije kongera kwibutsa no kwigisha abanyarwanda ururimi rw’ikinyarwanda bigeze kure.
Kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’urugaga nyarwanda rwa sinema ari narwo ruri mu mirimo yo gukurikirana umushinga w’iyi filime watangijwe na RALC (inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco), inyandiko (script) y’iyi filime y’uruhererekane yamaze gutunganywa, hakaba hakurikiyeho igikorwa cyo kwegeranya ikipe izakora muri iyi filime.
Ni muri uru rwego hateguwe igikorwa cy’itoranywa ry’abakinnyi bazagaragara muri iyi filime, bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba kuri uyu wa Gatatu Tariki 18 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo n’umuco guhera ku isaha ya saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi z'umugoroba. Kuba uri umuhanzi cyangwa ufite impano mu bijyanye n'ubuhanzi Gakondo, ni akarusho kazagufasha gutsindira umwanya muri iyi filime.
Nk’uko bigaragara ku rwandiko rw’imihigo n’amatariki izahigurirwaho, biteganyijwe ko agace (episode) ka mbere k’iyi filime kazerekanwa bwa mbere tariki 15 Gashyantare umwaka utaha.
TANGA IGITECYEREZO