Umuryango w’umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima kuri ubu uri mu gahinda gakomeye no kwibasirwa n’ibyago byo kubura abantu 2 bitabye Imana mu gihe kitarenze ukwezi.
Kuri uyu wa mbere Tariki 11 Mata, nibwo uyu muryango wabuze Muyango Déogratias wari se wabo wa Willy Ndahiro, akaba yaritabye Imana akurikiye nyirakuru (ubyara se) nawe witabye Imana mu kwezi gushize.
Willy Ndahiro yabwiye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko umuhango wo guherekeza uyu umubyeyi witabye Imana uzaba kuri uyu wa 6 tariki 16 Mata, uzashyingurwa ku irimbi rya Rusororo saa saba nyuma y’igitambo cya Misa yo kumusezeraho.
Nyakwigendera Muyango witabye Imana ari uwa 2 mu muryango mu gihe kitarenze ukwezi
Ba nyakwigendera Imana ibahe iruhuko ridashira, naho uyu muryango ukomeze ukomere muri ibi bihe bikomeye.
TANGA IGITECYEREZO