RFL
Kigali

Umurundi Joseph Bitamba yerekanye filime igaruka ku buzima n’imibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/01/2017 10:19
0


Joseph Bitamba ni umwe mu barundi bakorera imirimo yabo mu gihugu cya Canada. Nyuma yo gukora filime nyinshi zitandukanye ubu yamaze kumurika filime igaragaza ubuzima n’imibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu wi 1994 ateganya kwerekana mu turere twose tw’u Rwanda.



Ku Cyumweru taliki ya 22 Mutarama 2017 nibwo kuri Kwetu Film Institute habaye imurika rya filime ISHYAKA ivuga ku mibanire n’imibereho y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanditswe ikanakorwa n’umurundi Joseph Bitamba.

Abari bitabiriye imurika ry'iyi filime bahawe n'umwanya wo kubaza ibibazo byerekeranye nayo nyuma yo kuyireba

Ishyaka ni filime mbarankuru isobanura uko intambara yo kubohora u Rwanda yo mu mwaka w'1993 yaje gutangira ndetse n'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yaje gutangira, uko ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse, uko abiciwe bahaye imbabazi ababiciye n’uburyo babanye ubu, aho u Rwanda rugeze ubu n’iterambere rugezeho.

Joseph Bitamba wifuza ko filime Ishyaka yakwigirwaho na benshi bagahuza bagahindura Afurika

Mu kiganiro na Bitamba twamubajije uburyo yatekereje gukora iyi filime y’ibyabereye mu Rwanda kandi ari umurundi, maze adusubiza muri aya magambo:

Nakoze iyi filime nifuza gutanga inyigisho ku bantu batwara(bayobora) ibihugu, nshaka kwerekana ko bashatse guhuza abantu ntibabaryanishe byashoboka, iyo urebye u Rwanda naho rwavuye usanga rwabera akarorero(urugero) ibindi bihugu kandi bikagaragaza ko ibintu bitikora, rero nibaza ko njye nk’umunyafurika ari akarorero(urugero) gafatika. Bitamba

Akomeza asanga nk’umunyafurika yafatira urugero rwiza k'u Rwanda ndetse aho anasanga byafasha igihugu cye cy’u Burundi kuba cyarebera ku Rwanda nacyo kikabasha guhuza abarundi no kubumvikanisha.

Iyi filime Bitamba yakoze yifashishije ubuhamya bwa benshi haba mu biciwe, abishe, abanyapolitike batandukanye n’abandi. Iyi film biteganijwe ko izerekanwa mu gihugu cyose ndetse no hanze yacyo agamije kwereka abanyafurika bahora mu ntambara ko bashobora kwihuza bakigira k’u Rwanda ku buryo abanyafurika babaho mu mahoro.

Bitamba Joseph n'abamufashije gukora iyi filime

Iyi filime kandi uretse bitamba yanakoranye na bamwe mu banyarwanda bamenyerewe muri filime harimo Liane Muhoza Mutaganzwa, Olivier Ruzindana wafashe amashusho, Mighty Popo wakoze  indirimbo n’abandi. Twasoza tubibutsa ko uretse iyi filime Ishyaka Bitamba yanakoze n’izindi zitandukanye harimo nka Metis, Tambours sacrés,n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND