Umunyarwenya Ramjaane Joshua Inyenyeri akubutse mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam aho yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Masanja Mukandamizaji umunyarwenya wa mbere mu gihugu cya Tanzaniya.
Mu gihe cy’icyumweru yari amaze mumujyi wa Dar es Salaam, Ramjaane yadutangarije ko yahungukiye byinshi cyane bizamufasha kuzamura impano ye ya comedy. Yagize ati :”Narishimye cyane gukorana n’umuntu ukomeye cyane nka Masanja twamaranye hafi icyumweru cyose dukorana tujyana mu ma show atandukanye ndetse dukorana indirimbo yitwa Muraho”
Ramjaane tumubajije uko yabonye comedy ya Tanzania agereranyije n’iyo mu Rwanda, ati: ”Comedy ya Tanzania iri hejuru cyane, abantu bitabira ibitaramo bya comedy kurusha mu Rwanda kandi aba comedians ba Tanzania babigize umwuga ni ko kazi kabatunze”.
Ramjaane n'umunyarwenya Masanja wo muri Tanzaniya
Uyu munyarwenya Ramjaane yagiriye ibihe byiza mu mujyi wa Dar es salaam kuburyo yakiriwe neza cyane, azanye mu Rwanda video y’indirimbo yakoreye Daresalaam yakoranye na Masanja yitwa Muraho iyi ikaba ari indirimbo ikoze mu buryo busekeje yakozwe mu buryo bw’urwenya. Muri uru ruzinduko kandi yagiye anabonana n’aba star batandukanye muri icyo gihugu harimo uwahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti uzwi nka Oprah ndetse n’abandi benshi.
Ramjaane yamenyekanye cyane nka Mc mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho abicisha mu kiganiro yise “The Ramjaane show”, yamenyekanye kandi mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM no ku Isango star.
REBA HANO INDIRIMBO ISEKEJE YITWA "MURAHO" Y'ABA BANYARWENYA
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO