RFL
Kigali

Umunyarwenya Ramajaane avuye muri Tanzaniye aho yakoranye indirimbo isekeje n'umunyarwenya waho - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 13:21
0


Umunyarwenya Ramjaane Joshua Inyenyeri akubutse mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam aho yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Masanja Mukandamizaji umunyarwenya wa mbere mu gihugu cya Tanzaniya.



Mu gihe cy’icyumweru yari amaze mumujyi wa Dar es Salaam, Ramjaane yadutangarije ko yahungukiye byinshi cyane bizamufasha kuzamura impano ye ya comedy. Yagize ati :”Narishimye cyane gukorana n’umuntu ukomeye cyane nka Masanja twamaranye hafi icyumweru cyose dukorana tujyana mu ma show atandukanye ndetse dukorana indirimbo yitwa Muraho”

ramjaane

Ramjaane tumubajije uko yabonye comedy ya Tanzania agereranyije n’iyo mu Rwanda, ati: ”Comedy ya Tanzania iri hejuru cyane, abantu bitabira ibitaramo bya comedy kurusha mu Rwanda kandi aba comedians ba Tanzania babigize umwuga ni ko kazi kabatunze”.

Ramjaane n'umunyarwenya Masanja wo muri Tanzaniya

Ramjaane n'umunyarwenya Masanja wo muri Tanzaniya

Uyu munyarwenya Ramjaane yagiriye ibihe byiza mu mujyi wa  Dar es salaam kuburyo yakiriwe neza cyane, azanye mu Rwanda video y’indirimbo yakoreye Daresalaam yakoranye na Masanja yitwa Muraho iyi ikaba ari indirimbo ikoze mu buryo busekeje yakozwe mu buryo bw’urwenya. Muri uru ruzinduko kandi yagiye anabonana n’aba star batandukanye muri icyo gihugu harimo uwahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti  uzwi nka Oprah ndetse n’abandi benshi.

ramjaane

Ramjaane yamenyekanye cyane nka Mc mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho abicisha mu kiganiro yise “The Ramjaane show”, yamenyekanye kandi mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM no ku Isango star.

REBA HANO INDIRIMBO ISEKEJE YITWA "MURAHO" Y'ABA BANYARWENYA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND