RFL
Kigali

Umunyarwanda Roger Nsengiyumva akomeje kuzamuka muri sinema ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/04/2015 11:58
0


Roger Jean Nsengiyumva, ni umukinnyi wa filime w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ubwongereza, wamenyekanye muri filime Africa United, akomeje kuzamuka muri sinema ku rwego mpuzamahanga.



Roger Jean Nsengiyumva w’imyaka 21 y’amavuko, kuri ubu uba mu gihugu cy’ubwongereza aho yajyanye na mama we nk’impunzi nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ni umukinnyi w’imena muri filime “Sixteen” ivuga inkuru y’umwana w’imyaka 16 uba yarahoze ari umusirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaza kujyanwa mu Bwongereza n’umuntu wakoreraga umuryango wafashaga impunzi muri Kongo ariko agahorana ihungabana ry’ibyamubayeho mu ntambara.

Iyi filime “Sixteen” ni filime ivuga ubuzima bw’ihungabana ry’abana bahoze mu gisirikare mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Roger Nsengiyumva akina ari umukinnyi w’imena ku izina rya Jumah.

Roger

Roger Nsengiyumva, muri filime Sixteen

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza The Standard ivuga ko gukina ari Jumah, Roger byamufashije kongera gutekereza ku buzima we na mama we Iliminata bahuye nabwo ubwo yari akimara kuvuka mu 1994, akaba ari nabwo Jenoside yahise iba, akiri uruhinja, aho mama we yarwanye intambara yo kumurokora nyuma y’uko abandi bantu bo mu muryango we barimo na se John bamaze kwicwa, Roger akaba avuga ko afite inshingano zo kuvuga amateka y'ibyabaye mu gihugu cye dore ko uku kwezi kwa Mata gufite amateka menshi mu buzima bwe nk'ukwezi yavutsemo kukaba ari nako kwabayemo Jenoside.

Abahanga mu gusesengura ibya filime, bemeza ko imikinire ya Roger muri iyi filime ari ntagereranywa, aho benshi bemeza ko n’amateka ye yamufashije nk’uko Indiewire ibivuga.

Roger

Iyi filime yanditswe ikanayoborwa n’umwongereza Rob Brown, yagiye yegukana ibihembo binyuranye ikiri mu mushinga, aho yatsinze mu mishinga 400 igihembo cya BAFTA Rocliffe New Writing Forum mu iserukiramuco rya Edinburgh International Film Festival, n’ibindi ikaba yarerekanwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi gushize mu iserukiramuco rya New Voices in Black Cinema.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME "SIXTEEN"

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND