RFL
Kigali

Umunyarwanda Gilbert Ndahayo yatangiye gukora filime ya 5 iri mu bwoko bwa documentaire

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/11/2014 9:43
1


Umunyarwanda Gilbert Ndahayo ukunze kwiyita The Rwandan Filmmaker, kuri ubu yatangiye igikorwa cyo gufata amashusho ya filime-mpamo ye ya 5, ikaba ari filime nayo idatandukanye n’izo asanzwe akora, dore ko yibanda kuri filime zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Nyuma yo gusoza amasomo ye y’ikiciro cya 3 cya kaminuza muri Kaminuza ya Columbia muri Amerika aho yigaga mu bijyanye na sinema, Gilbert Ndahayo umaze gukora filime-mpamo zigera kuri 4 zose zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo nka The Rwandan Night, Rwanda: Beyond The Deadly Pit,… yatangiye umushinga we wo gukora filime ya 5 yo muri ubu bwoko aho ari kuyikorera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Gilbert Ndahayo mu mujyi wa Paris aho ari gufatira amashusho y'iyi filime

Iyi filime ataratangaza amazina kugeza ubu, avuga ko yibanda cyane cyane ku ruhare rw’abanyaburayi bagize kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba ateganya gufatira amashusho mu bihugu 3 by’iburayi cyane cyane mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twatangiye tumubaza impamvu akunda kwibanda mu gukora filime-mpamo (documentaires), maze adusubiza ati: “gukora filime mpimbano (fiction) biroroshye, ariko impamvu nibanda ku gukora cyane filime-mpamo ni uko mu Rwanda hari inkuru mpamo nyinshi zikwiye gushyirwa mu mashusho.”

Uyu ni umwe mu batangabuhamya ba Gilbert Ndahayo muri iyi filime

Kugeza ubu Gilbert Ndahayo yibanda cyane ku gukora filime zivuga amateka y’u Rwanda avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aha avuga ko: “nibanda mu gukora filime mpamo (documentaire) kuri Jenoside kuko iyo Jenoside ntayihimba yabayeho ndetse kandi ibyo mvugamo nabibayemo.”

Avuga kuri iyi filime ari gukora, Gilbert yagize ati: “igitekerezo cyo gukora filime mu Burayi nakiyumvisemo ubwo mperukira mu mujyi wa La Haye ahari hateraniye abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20. Ijambo ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yavuze ryamfunguye amaso. Amashusho ndi gufatira mu Bufaransa cyane cyane mu mujyi wa Paris agaragaza cyane uruhare bagize muri Jenoside, ariko siho nzagarukira gusa kuko nzakorera no mu bindi bihugu 3 by’iburayi.”

Mu gukora iyi filime azibanda cyane mu mujyi wa Paris ariko azagera no mu bindi bihugu 3 by'uburayi

Gilbert akomeza avuga ko: “Gukora filime mpamo bitwara igihe kandi nta nyungu ijyanye n’amafaranga nini ibonekamo, gusa binyongerera ubumenyi kandi bimpesha agaciro kurusha uko nakora filime z'impimbano. Gusa, mfite imishinga ya filime z'impimbano ariko nzazikora gahunda mfite mu gukora filime mpamo zirangiye.”

Twababwira ko kuri ubu imwe muri filime-mpamo Gilbert Ndahayo yakoze, ariyo The Rwandan Night, iri muri filime 7 z’abanyafurika zerekanwa mu iserukiramuco rya filime-mpamo rya IDFA (International Documentary Film Festival Amsterdam) mu Buholandi, iri rikaba riri mu maserukiramuco ya filime-mpamo akomeye ku isi riri kuba kuva tariki 19 kugeza 30 uku kwezi.

REBA INCAMAKE ZA FILIME THE RWANDAN NIGHT

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • em9 years ago
    Nakomereze aho!





Inyarwanda BACKGROUND