RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime w’icyamamare Kim Fields agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/05/2015 13:40
0


Kim Fields ni umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime z’uruhererekane zamamaye cyane nka Facts of Life, Living Single, The Fresh Prince of Bel-Air akinana na Will Smith n’izindi.



Kim Fields w’imyaka 46 y’amavuko ni umwe mu bagore bazaza mu Rwanda mu kwezi kwa 8 aho bazaba baje gutanga amahugurwa ya sinema mu iserukiramuco rya sinema ry’abagore (Women Film Festival – Rwanda) rizaba kuva tariki 26 kugeza tariki 29 z’ukwezi kwa 8.

Kim Fields azaba ari kumwe n’abandi bagore 8 bibumbiye mu muryango wa FEED, ukaba ari umuryango ufasha abagore kuzamuka muri sinema, bakazaba baje gutanga amahugurwa muri iri serukiramuco.

Kim Fields

Muri aba bazazana na Kim Fields harimo Cassandra Freeman nawe akaba ari umukinnyikazi w’icyamamare wamenyekanye muri filime Kinyarwanda, Deatra Harris akaba asanzwe ari umushoramari wa filime w’umunyamerikakazi wanakoze kuri filime Kinyarwanda akaba ari nawe washinze uyu muryango wa FEED, Tamika Morrison, Michell Davis, Andrea Carter, Spirit, Erica Strong ndetse na Sharon Williams.

Aba bose bazaba bari mu Rwanda mu kwezi kwa 8 nk'abagize umuryango wa FEED

Twababwira ko Kim Fields ari umwe mu bakinnyi ba filime z’uruhererekane bakunzwe cyane hagati y’imyaka ya 80 na 90 kubera izi filime yakinnye twavuze haruguru, akaba ari n’umukobwa w’icyamamarekazi Chip Fields.

Uretse kuba umukinnyi wa filime, Kim Fields ni n’umuririmbyikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka He loves me, he loves me not. Uretse ibi kandi, Kim ni n’umuyobozi wa filime uzwi kuba yarayoboye filime z’uruhererekane nka Tyler Perry's Meet the Browns, n’izindi.

REBA INDIRIMBO 'HE LOVES ME, HE LOVES ME NOT YA KIM FIELDS'

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND