RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire uzwi nka Sonia (muri filime Inzozi) mu mpera z'uyu mwaka azakora ubukwe- MENYA BYINSHI KURI WE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/08/2014 13:15
1


Umwaka urashize umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire, akaba umwe mu bakinnyikazi bakomeye sinema nyarwanda yagize atakigaragara muri filime, nyuma y’uko aboneye akazi mu kigo gicuruza ibikomoka kuri petelori cyo muri Ghana kizwi nka Oasis.



Kuri ubu uyu mukobwa uri mu biruhuko mu Rwanda, Inyarwanda.com yaramwegereye maze tugirana ikiganiro kirambuye aho twatangiye tumubaza impamvu atakigaragara muri filime maze adusubiza ati: “kutagaragara muri filime ni impamvu z’akazi, kuko akazi mfite ntabwo ntikanyemerera kugaragara muri filime nonaha.”

Marie France

Marie France atambuka ku gitambaro gitukura (Red Carpet) mu birori bya Rwanda Movie Awards 2013, byabaye muri Werurwe umwaka ushize, bikaba ari nabyo aheruka kwitabira mu Rwanda

Inyarwanda.com: ubu hashize umwaka ugiye mu gihugu cya Ghana. Akazi kameze gute ubu?

France: Ahh, bimeze neza.

Inyarwanda.com: ukorera hanze y’u Rwanda, ariko hari igihe uba uri mu Rwanda, ufatanya ute akazi kawe no kuba mu Rwanda?

France: Mu Rwanda ntabwo mpaba, mpaza iyo ndi muri conge. Nkorera hanze, nkorera mu bihugu bigera muri 7 ku mugabane wa Afurika, harimo Ghana, Tanzaniya, Afurika y’epfo, Kenya, Malawi, Mozambique ndetse no mu minsi iri imbere nkaba nzongeraho na Sudani.

Inyarwanda.com: Marie France, wavuze ko akazi ufite katakwemerera kugaragara muri filime ubu, nyamara hari abakunzi bawe benshi wasize inyuma bahora bagutegereje. Wababwira iki?

France: Mu minsi iri imbere birashoboka ko nzongera kugaragara muri sinema, nko mu ntangiriro z’umwaka utaha. Nkaba nababwira ngo ni bihangane, bazongera bambone kandi na filime zihari nabonye ari nziza. Hari abandi nabo bari gukina neza. Turi gutera imbere, ntabwo nakwishimira kuba nagaragara njyenyine, nifuza ko n’abandi batera imbere.

Inyarwanda.com: ukomoje ku bandi bari kwitwara neza. Ni bande ubona bari kwitwara neza?

France: Ahhh, ntabwo bihambaye, hari abo twakinanaga hari Liane, Sonia wakinnye ari Anita, nibo bakinnyi b’abahanga.

Uvuye iburyo ujya ibumoso hari: Marie France, Sonia Fidelite na Liane Mutaganzwa. Aba bakinnyi bari kumwe nibo yemera nk'abahanga.

Inyarwanda.com: France, ibihugu ukoreramo tuvuge Ghana, Tanzania ndetse na Afurika y’epfo ni ibihugu byateye imbere muri sinema. Niba ujya utembera ukareba ibikorwa bya filime hariya ni iki wabivugaho?

France: Ahhh, mbere nkigera muri Ghana niho nashoboye gusura bamwe mu bakora sinema, bateye imbere ariko iyo urebye ubufatanye buri hagati yabo muri biriya bice nibyo bituma batera imbere.

Hari abenshi twita filime ko ari iza Nigeriya kandi urebye 90% ari izo muri Ghana. Ni ukuvuga ngo abakinnyi usanga ari abo muri Ghana, ariko ugasanga abaproducer ari aba Nigeriya, ugasanga barakorana kandi, bashyize hamwe ugasanga ariyo mpamvu batera imbere.

Bitandukanye no mu Rwanda, mu Rwanda ntabwo dushyira hamwe, mu Rwanda buri wese aba ashaka kuzamuka ku rwego rwe, ashaka gupingana na mugenzi we, ariko hariya nasanze bitahaba. Ubu bwo sinkibona umwanya uhagije wo kuba nasohoka ngo njye kubasura, ariko bateye imbere kubera icyo kintu cy’ubufatanye.

Inyarwanda.com: Kuri Marie France, umwaka ugizwe n’amezi 12 awukoresha ate, hagati y’akazi ke no kuza mu Rwanda?

France: Mu Rwanda urebye nshobora kuhagera nk’iminsi 2 mu kwezi, ariko by’umwihariko muri uku kwezi ku bwanjye ndi umukirisitu ndakijijwe, ku rusengero rero twari dufite igiterane, nari nakoze uburyo iminsi yanjye yose nayishyira hamwe kugira ngo nshobore kukizamo.

Inyarwanda.com: Ni iki wabwira abantu bari muri sinema nyarwanda?

France: Icyo nabwira abantu bo muri sinema, nk’ubutumwa nabaha, ni uko bajya mu gikorwa icya mbere bagikunze n’umutima wabo wose, ikindi bakajyamo bose bashaka inyungu ku mpande zombi. Ari umukinnyi, ari producer, ndetse ari n’umukiliya uzareba iyo filime. Ni ukuvuga ngo buri wese akabijyamo n’imbaraga n’umutima we wose kugira ngo cya gikorwa kizashobore kugerwaho ari cyiza.

Marie France

Marie France wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nka Sonia muri filime Inzozi

Ikindi, bakirinda kumva ko filime za bamwe ziri hejuru kuruta iz’abandi, kuko zose muri rusange iyo tugiye hanze zitwa filime nyarwanda. Nk’aho nashoboye kwerekana filime zanjye muri Ghana mu bacuti banjye, biragaragara ko dushobora gutera imbere. Ni uko rero mu gihe tutaragera ku rwego rwo gufatanya ngo tuzamurane, bidindiza uruganda rwa sinema nyarwanda kandi rwakabaye ruzamuka.

KU BUZIMA BWITE BWE:

Inyarwanda.com: Tuvuye mu by’akazi, tujye ku buzima bwite bwawe. Marie France afite imyaka ingahe?

France: Ahhh, Marie France ni umukobwa ufite imyaka 30.

Inyarwanda.com: ku bijyanye n’urukundo, ndetse n’urugo ugeze he, urabiteganyaho iki?

France: ku bijyanye n’urukundo, muri uyu mwaka mfite ubukwe, mu mpera z’uyu mwaka.

Inyarwanda.com: watubwira izina ry’umukunzi wawe niba atari ibanga?

France: Ahhh, ubu byaba byiza mbigize ibanga, kugira ngo muzagire amatsiko yo kubutaha.

Inyarwanda.com: umukunzi wawe ni iki yagufatishije? Ni ukuvuga ikintu cyatumye wemera kumukunda.

France: urukundo nyarwo. Buri wese aza akubwira ko agukunda, ariko hari ibyo uba ubona biri réel (ari ukuri).

Inyarwada.com: Marie France akunda ubuhe bwoko bw’umuziki?

France: nkunda Gospel, ndakijijwe.

Inyarwanda.com: Ni iyihe filime iri kukunezeza muri iyi minsi?

France: Hari serie yitwa Reign narebaga, iyo niyo narebaga muri iyi minsi.

Inyarwanda.com: Urakoze cyane Marie France, kuba wemeye kuganira natwe.

France: Murakoze namwe.

Twabibutsa ko Marie France Niragire yamenyekanye cyane hano mu Rwanda nka Sonia muri filime y’urukundo “Inzozi”, akaba ariwe watwaye igihembo cy’umukinnyikazi wa filime ukunzwe n’abaturage mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2013.

Marie France

Marie France muri filime Inzozi yatumye amenyekana cyane hano mu Rwanda nka Sonia

Mbere yo kuva mu Rwanda yari amaze gukina mu zindi filime nka Anita igice cya mbere, akaba atarabashije kugaragara mucya 2 bitewe n’ibibazo by’amafaranga yagiranye na producer wayo, ndetse akaba yaranagaragaye muri filime Melissa,…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    turagukuna cyane





Inyarwanda BACKGROUND