RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire (Sonia) yamaze kwibaruka ubuheta

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/10/2015 6:51
2


Ku mugoroba w’ejo ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nibwo umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire wamenyekanye cyane muri filime Inzozi ku izina rya Sonia yibarutse ubuheta bwe, akaba umwana w’umuhungu bahise banaha izina.



Abifashijwemo na Dr. Mohammed Okasha ku bitaro bya Heritage Medical Park, n'umugabo we Nehema Nelson wari umuri hafi, ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 tariki 7 Ukwakira, nibwo Marie France Niragire yibarutse umwana w’umuhungu yari amaze igihe kinini ategerezanyije igishyika kinshi, akaba yavutse afite ibiro 4 n'amagarama 100 (4.1kg).

Uyu mwana bahaye izina rya “Zeal David Nkubito Nehema” yakiranwe ibyishimo bidasanzwe mu muryango wa Marie France Niragire na Murwanashaka Nehema Nelson, nk’uko Marie France yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com muri aya magambo, “mfite ibyishimo mu mutima, ndetse no ku mubiri nta kibazo mfite, muri make ndanezerewe.”

Zeal David Nkubito Nehema

Marie France yari ategerezanyije amatsiko menshi uyu mwana, dore ko yagiye akunda kubigaragaza mu dufoto yagiye ashyira ku rubuga rwe rwa Whatsapp mu bihe bitandukanye ubwo yari atwite.

Zeal David Nkubito Nehema ni  Marie France yibarutse ni ubuheta bwe (umwana wa 2), ariko akaba imfura ye na Nehema Nelson dore ko ku ruhande rwe (Marie France) afite umukobwa w’imyaka 11 witwa IZERE Teta Paris Lyvania.

Mu mafoto yagiye ashyira kuri Whatsapp ye, yagiye agaragaza amatsiko afitiye uyu mwana yari yiteguye

Tariki 6 Ukuboza umwaka ushize nibwo Marie France yasezeranye kubana akaramata na Murwanashyaka Nehema Nelson

Nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, natwe tubwiye uyu muryango duti, “nimwonkwe!”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niette8 years ago
    wow nimwonkwe nimwonkwe tubahaye impunduuuuuu
  • 8 years ago
    nimwonkweeee





Inyarwanda BACKGROUND