RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime Liane Mutaganzwa agiye kwerekeza mu gihugu cy'u Budage

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/09/2014 10:39
7


Nyuma yo kuzana mu Rwanda abakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika (Jackie Appiah na Prince David Osei), umukinnyikazi wa filime Liane Mutaganzwa mu kwezi gutaha kwa 10 azaba ari mu gihugu cy’u Budage aho agiye kwitabira amahugurwa y’abashoramari ba filime (producer).



Nk’uko Liane abitangaza mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa Rwandafilm.org, ni nyuma y’uko yitabiriye amahugurwa yari yateguwe n’ikigo cya Kwetu Film Institute yabaye muri Gicurasi akaba yari yaratewe inkunga na Guverinoma y’u Budage, maze hakaza gutorwa abantu 2 bazakomeza amahugurwa nk’aya mu gihugu cy’u Budage mu kwezi k’ukwakira.

Liane Mutaganzwa

Liane Mutaganzwa agiye kwitabira amahugurwa mu Budage

Liane agira ati: “twari abantu bagera nko kuri 20, kandi bagomba gutoramo abantu 2. Uriyumvisha uburyo byaba bimeze ubwiwe ko watoranyijwe mu mubare munini nk’uwo? Nkibwirwa ko natoranyijwe byarantunguye.”

Muri iki kiganiro kandi Liane agaruka ku kibazo cy’ubumenyi bucye abakora sinema mu Rwanda bafite, akaba ashimangira ko kiri mu bidindiza iterambere ryayo aho avuga ko ari ngombwa ko bagomba kwiyungura ubumenyi.

Liane Mutaganzwa

Liane Mutaganzwa ari kumwe na Jackie Appiah na Prince David Osei ubwo yari yabazanye mu Rwanda

Aha agira ati: “turabura ubumenyi. Turagerageza uko dushoboye kose, ariko usanga mubyo dukora hakiburamo ubunyamwuga bushingiye ku bumenyi. Ushobora kugira amafaranga, ndetse n’abashoramari bashobora gushora amafaranga muri sinema nyarwanda, ariko se ntabumenyi byaba bimaze iki? dukeneye kwiga, niyo mpamvu iyo mu Rwanda haje amahugurwa aba ari amahirwe akomeye kuri njye.”

REBA MU MASHUSHO UBURYO LIANE ASOBANURA IBY'URUGENDO RWE:


Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DIDI9 years ago
    Mon Dieu! agiye ntaramubwira uko mukunda kweli!!
  • mamamiya9 years ago
    egoko cyongereza rero ndagowe!nuko urakoze ariko komereza aho
  • cocooooo9 years ago
    speak english in Kinyarwanda lol rire
  • colegue9 years ago
    english.com
  • Keza9 years ago
    Urimwiza but ushyire imbaraga nyishi mukwiga neza indimi zamahanga kuko nabyo urabisabwa aho uzajya hose no mukazi uzakora mugihe udakorera muranda. big up
  • Emmanuel9 years ago
    congz Liane komereza aho, uzagera no kubindi byinshi.
  • Jules9 years ago
    hehehehehehhe





Inyarwanda BACKGROUND