RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime Joyce amaranye SIDA imyaka 7 yandujwe n'umugabo basenganaga

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/08/2014 9:57
0


Umukinnyikazi wa filime Joyce Dzidzor Nartey akaba n’umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, kuri ubu akaba ari umwe mu bakora ubukangurambaga ku cyorezo cya SIDA, yatanze ubuhamya bw’uburyo yanduyemo SIDA amaranye imyaka 7 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.



Kuri ubu uyu mubyeyi w’abana 2, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya AfricaMagic twe dukesha Nigeriafilms.com, yatangaje uburyo yanduyemo SIDA, mu mwaka wa 2007 aho yayandujwe n’umugabo basenganaga.

Joyce Dzidzor Nartey, amaranye SIDA imyaka 7 yandujwe n'umugabo basenganaga

Joyce mu buhamya bwe yagize ati: “maze imyaka 7 ndwaye SIDA. Nayanduye mu 2007, ariko ubu ndi umuntu usanzwe. Hari ubwo abantu mpura nabo baba bambaza ngo umerewe ute? Ariko njye mbabwira ko meze neza kandi ndi umuntu usanzwe.”

Muri iki kiganiro cyatunguye benshi kubona Joyce avuga byinshi ku buzima bwe n’uburyo abana n’agakoko gatera SIDA, yakomeje agira ati: “nanduye SIDA mu 2007, nyitewe n’umugabo twasenganaga. Ndibuka bwa mbere, twari kumwe ijoro ryose iwe. Akuyemo imyenda, mbona umubiri we ni amabara gusa, ngira ubwoba mubaza impamvu yabaye atyo. Yabirengejeho, ambwira ko yarwaye indwara y’uruhu ko ntakintu kidasanzwe. Ariko igihe yashakaga kuryamana nanjye, naramuhakaniye mubwira ko agomba gukoresha agakingirizo, ariko ambwira ko atagakunda.


Nanjye naramuhakaniye mubwira ko atagakoresheje bitashoboka, ni uko aremera. Mu kubikora, sinamenye igihe yagakuriyemo. Iryo joro ryose twaraye tubikora. Nyuma y’ibyumweru, namenye ko ntwite kandi inda ari iye. Mbimubwiye, ambwira ko ngomba kuyikuramo, ariko ndabyanga. Nyuma yaje kumbwirira mu migani ko mu gihe ntakuyemo iyo nda, nzabyicuza, ariko sinigeze numva ibyo ambwiye kugeza igihe naje gusanga naranduye. Mbere y’uko apfa, yanduje abandi bakobwa benshi twasenganaga.”

Nyuma y’uko Joyce abyaye umwana w’uyu mugabo wamwanduje SIDA, yaje gushaka undi mugabo nawe wanduye SIDA.

Joyce n'umugabo we n'abana be 2. Uyu mukuru ni uw'umugabo wamwanduje SIDA, uyu muto ni uw'uyu mugabo babana

Aha yagize ati: “mbere y’uko nshakana n’umugabo wanjye, nari narabimubwiye ko ndwaye. Ariko nawe yari arwaye. Kugeza ubu, twese tumeze nk’aho turi bazima kuko dufata imiti. Ariko ibyo ntibivuga ko twayihagarika (imiti). Twabyaranye umwana umwe w’umuhungu we akaba ataranduye kubera ko namubyaye mfata imiti.”

My Cross Roads, ni imwe muri filime yamenyekanyemo, ikaba ikubiyemo ubuhamya bw'uburyo yanduye SIDA

Joyce Dzidzor Nartey ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye mu gihugu cya Ghana, kaba amaze kumenyekana muri filime zinyuranye nka My Cross Roads yo mu 2013 ivuga ku buzima bwe n’uburyo yanduye agakoko gatera SIDA yakoze mu rwego rw’ubukangurambaga kuri iki cyorezo.

Mutiganda Janvier

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND