RFL
Kigali

Umukinnyi wa filimi Ramsey Nouah yaganiriye n'abakora sinema mu Rwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/10/2014 8:39
0


Kuva ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 03/10/2014, Ramsey Nouah umukinnyi wa filimi wo muri Nigeria wamamaye ku mugabane wa Afrika no ku isi, ari mu ruzinduko mu Rwanda. Kimwe mu byamuzanye akaba ari ugushyira mu bikorwa imishinga n’igitekerezo afite cyo gufatanya n’abari mu mwuga wa cinema mu Rwanda mu iterambere ryayo.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukwakira 2014 akaba aribwo uyu mukinnyi yabonanye n’abari mu mwuga wa cinema mu Rwanda maze bagirana ibiganiro birambuye, mu nama nyunguranabitekerezo yari yanitabiriwe na minisitiri wa Siporo n’Umuco, Amb. Joseph Habineza.

ajhs

Iki kiganiro kikaba cyaranzwe n’ibibazo by’abakora sinema mu Rwanda bifuzaga inama zatuma barushaho gutera imbere mu byo bakora bakaba bagera ku rwego rw’abagenzi babo bo muri Nigeria n’ibindi bihugu bimaze gutera imbere muri Afrika.

NAMS

Ramsey aganiriza abakora Cinema, Nkusi Thomas uzwi cyane nka YOUNGER yari umusemuzi

Ramsey Nouah muri iki kiganiro yabwiye abakora sinema ko ibanga ryo gutera imbere ari ukuyikunda. Ramsey yagize ati “ Iyo ufite icyo ukora ukagitegamo amafaranga vuba vuba, nta ntambwe ushobora gutera, ahubwo hasabwa gukunda icyo ukora kuko amafaranga ava mu kugikunda.”

Ramsey yanasobanuriye abakora sinema gahunda ya filimi arimo gutegura ku Rwanda, yitwa: ‘Love brewed in Rwandan Pot’ (Urukundo rwengeye mu kabindi ka Kinyarwanda).

ajsh

Bafashe agafoto ku rwibutso

Iyi filimi ikaba izagaragaza isura nyayo y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kuko izakoreshwa mu maserukiramuco atandukanye ya filime.

Ramsey yagize ati “ Iyi filimi izagaragaza Umuco w’u Rwanda n’uwa Nigeria, ariko igice kinini kizakinirwa mu Rwanda (90%) naho 10% gikinirwe muri Nigeria, ikazakoreshwamo ururimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda. Nzakenera gukorana namwe cyane.”

amks

Ramsey Nouah na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Amb. Joseph HABINEZA baganiriza abari mu mwuga wa cinema nyarwanda

Amb. HABINEZA yashimiye abasanzwe bakora filimi mu Rwanda kubera umurava n’umuhati bagaragaza kandi anabizeza ko inganda za sinema zigiye kwitabwaho, yabibukije ko umwuga bakora wabateza imbere bo ubwabo n’Igihugu baramutse bawukoze neza.

Uyu mukinnyi wa filimi Ramasey, biteganijwe ko azongera kuganira n’abakora sinema mu Rwanda ku wa kane tariki ya 09 Ukwakira 2014 kuri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND