RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime w’umuhinde Salman Khan yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ku cyaha yakoze mu myaka 13 ishize

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/05/2015 11:01
1


Umukinnyi wa filime w’umuhinde Salman Khan wamenyekanye muri filime ziganjemo iz’imirwano nka AK Tha Tiger, Jai Ho n’izindi, dore ko afatwa nk’Imana ya filime z’imirwano muri iki gihugu yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugonga akiruka yakoze mu myaka 13 ishize.



Iki cyaha yakoze mu mwaka wa 2002 ubwo yagongaga umuntu akirukandetse uyu muntu yagonze akitaba Imana, cyamuhamye ku munsi w’ejo maze urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 5 mu buroko, inkuru yababaje abakunzi b’uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko.


Salman Khan benshi bita Imana ya filime z'imirwano yakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 5

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha yagikoze ku bushake ubwoyagongaga abantu bibera ku muhanda mu mujyi wa Bombay, maze akiruka mu kwezi kwa Nzeli mu 2002 ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Wagon 4X4, umwe agahita yitaba Imana abandi benshi bagakomereka.

Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’ubufaransa AFP ikomeza ivugako abatanga-buhamya mu rubanza rwa Salman Khan bavuze ko ubwo iki cyaha cyabaga, uyu mukinnyi yageze aho aba bantu bari baryamye imbere y’inzu icururizamo imigati ku muhanda wo gace ka Bandra y’uburengerazuba muri Bombay muri Nzeli mu 2002, akongeza umuvuduko akabahuramo imodoka.


Salman Khan ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku isi, cyane muri filime z'imirwano

Khan ariko ibi byaha yabihakanye kenshi avuga ko umushoferiwe ariwe wari utwaye, ndetse n’uyu mushoferi akemeza ko ariko biri ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri, ariko umucamanza agendeye ku buhamya bw’abari aho iki cyaha cyabereye bakomeje kuvuga ko ari we wari utwaye imodoka ndetse yasinze, yanzuye igihano cy’imyaka 5 muri gereza.

Salman Khan abaye uwa 2 mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Buhinde ukatiwe igifungo, nyuma y'uko mugenzi we Sunjay Dutt nawe yakatiwe igifungo cy'imyaka 2 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe, icyaha cyajyanaga n'ibikorwa by'iterabwobai byibasiye u Buhinde mu mwaka w'1993.

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Obed8 years ago
    we member you alwys, we see sory toyou





Inyarwanda BACKGROUND